skol
fortebet

Ibishashagirana bikurikira abashashagirana!Yolo The Qween yibasiye Clarisse Karasira

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye mu njyana Gakondo akomeje kwibasirwa na benshi barimo n’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda nka Yolo the Qween wamubwiye ko adashashagirana ari nayo mpamvu ibishashagirana bitamugezeho.

Sponsored Ad

Ibi Yolo The Qwee yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa.

Yolo The Qween yifashishije amagambo Clarisse Karasira yanditse agaragaza ko uko yitwaye mu bukumi bwe aribyo byatumye aba uwo ari we uyu munsi aho yagize ati"Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bbukumi bwange. Nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza".

Yolo The Qween mu gusubiza ubu butumwa bwa Clarisse Karasira yagize ati"Nonese ibishashagirana mwari guhurira he? Ibishashagirana bikurikira abashashagirana". arangije arenzaho utu Emoji duseka.

Uretse kuba Yolo The Qween yavuze kuri ubu butumwa Clarisse Karasira yageneye abakobwa ni ubutumwa bwateje impaka ndetse no guterana amagambo hagati ya Clarisse Karasira n’abafana be aho bamwe batigeze bemeranya nawe kubyo yavuze ndetse abenshi bagashimangira ko kuba ari mu buzima bwiza ari uko yahiriwe kandi buri wese agira umugisha we.

Uwiyita A Night in Kigali kuri Twitter, yagize ati “Ugira ngo ni ubupfura cyangwa uburokore wabarushije? Jya ushimira Imana ariko abo bitakundiye ntabwo ari uko ari ibihomora cyangwa batutse Imana.”

Uwitwa Kokoliko na we yagize ati “Abantu bose ntibahirwa n’ibintu bimwe cyangwa kimwe rero waratomboye gusa nta nubwo Abanyarwandakazi bose bashobora kubaho nkawe. Komeza inzira watangiye.”

Clarisse Karasira yabaye nk’usubiriza abantu rimwe cyane ko ubutumwa bw’abantu bwari bwabaye bwinshi yagize ati"“Ndabyemera buri wese afite umugisha we. Icyo navuze ni uko kwirinda ingeso mbi bifasha bifite akamaro kenshi ari yo mpamvu nabishishikarije abandi. Niba utabibona uko ntacyo bitwaye. Wikwirirwa ukurikiza inama zanjye.”

Yolo The Qween wasubije Clarisse ni umwe mu bakobwa bamenyekanye ku imbugankoranyambaga zabo kubera uburanga n’imiterere afite birangaza benshi.

Ibitekerezo

  • Komerezaho rata kararisa we icyo uzaba ugitegura mbere,ngaho nibiyandarike NGO barangaza benshida!, bazabyigira kangahese?

    Yego rata Yolo the Queen, urakoze gusubiza iriya nkumi. Mwana Clarisse, uracyari muto ntuzi uko ejo hazaba hameze. Next time ntugahubuke. Biriya wanditse ni ibya cyana. Duniya ni uwanja wa fujo.

    Abafite ... Barya ibihiye. Buriya koko Queen aha nde?

    Karasirase waretse utiteza abaslayqueens ! Ubu mu bihugu byacu abakobwa ( ariko nabahungu basigaye ngo biyita BA rudasumbwa ) bararushaho gushyira ubuzima bwabo Ku kiranguzo numururumba mwinshi ngo aha batunge ibishashagirana niyo haba mukanya gato ! Biteye inkeke ko abenshi guharanira amakamba ( kugera n’aho babitangiramo na za bitugukwaha ) ngo bakunde bajyane CV zabo iyo muri za Nigeria iwabo wa BA IGWEza Dubai..... ( ati dore nabaye igisonga , ituru imwe ni ......! ) ! Amaherezo muzabona abo bahaye Ayo kubaka imiturirwa nk’uko tujya tubabona iyo bagarutse Ari nako bamukoreyeho na ya mihango yaho tubona mu mamafilimi ( ritualistic actions ) maze iherezo ryabo rizajye riba gutoragura amashashi mu mihanda ! Harya ngo nuko Uri mwiza bigatuma gukozaho rimwe umunigeria akubakira umuturirwa na rangerover! Kebaye bamwe mwari muzi ibyo bakora ngo babone Ayo mafranga mwazinukwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa