Clarisse Karasira ari kwitegura kwibaruka ubuheta– AMAFOTO
Yanditswe: Friday 27, Jun 2025
Umuhanzikazi w’umunyarwandakazi uririmba mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, ari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka umwana wa kabiri, usanga imfura ye yujuje imyaka itatu.
Uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto n’amashusho amugaragaza atwite, ari kumwe n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie n’umwana wabo w’imfura.
Karasira yanditse ubutumwa bujyanye n’iyo foto, agira ati: “Umuryango wacu uri kwaguka, turitegura kwakira undi mwana mu gihe cya vuba.”
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clarisse Karasira yavuze ko ari ibyishimo by’ikirenga kuri we n’umuryango we kuba bagiye kwakira undi mwana. Yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuri twe nk’umuryango. Bidatinze impundu zizongera kumvikana mu muryango wacu.”
Clarisse Karasira yibarutse imfura ye ku wa 13 Kamena 2022, ku bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu mujyi wa Portland, muri Leta ya Maine, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwana amaze kuzuza imyaka itatu n’iminsi 11, akaba agiye kwakira murumuna we.
Karasira na Ifashabayo bashakanye mu 2021, nyuma y’urukundo rwari rumaze igihe gito rusakaye mu itangazamakuru. Babana mu mahoro muri Amerika aho Clarisse akomeje ubuhanzi bwe bujyanye n’umuco n’indangagaciro nyarwanda.
Clarisse Karasira yinjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga utagamije kuririmba indirimbo zisanzwe z’imyidagaduro, ahubwo zishingiye ku muco, amateka, urukundo n’ubuzima rusanzwe bw’abantu.
Yatangiye kumenyekana cyane ahagana mu 2019, ahita yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa gakondo mu ndirimbo nka: Twapfaga iki, Rwanda shima, Ubuto, Rutaremara, Urukerereza (yakoranye na Mani Martin), Mwana w’umuntu n’izindi.
Umuziki we wagiye urushaho kumuhesha icyubahiro no gukundwa n’abanyarwanda baba imbere mu gihugu no hanze. Ni umwe mu bahanzi bake bashoboye guhuza umwimerere w’umuco n’ubutumwa bubohora imitima.
Yagiye atumirwa kenshi mu birori by’abanyarwanda baba hanze byiganjemo ubukwe n’iminsi mikuru, aho yataramira mu buryo bwihariye abakuze n’abato.
Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzi bagaragaza ubusobanuro bwimbitse mu bihangano, agahuriza ku bintu bitatu by’ingenzi: Ubupfura n’umuco, Ubuzima bw’umuntu n’ihumure n’Urukundo ruhamye n’imiryango
Yagaragaye kenshi ahamagarira urubyiruko gusigasira umuco no kurangwa n’indangagaciro zubaka igihugu, binyuze mu bihangano bye n’amagambo avuga mu bitaramo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *