skol
fortebet

Clarisse Karasira n’umugabo we batangaje amazina y’umwana baherutse kwibaruka

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye mu njyana gakondo afatanyije n’umugabo batangaje amazina y’umwana wabo w’imfura baherutse kwibaruka babinyujije mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Sponsored Ad

Uyu muryango uvuga ko ari Umuryango w’Imana n’Igihugu nkuko bikunze kumvikana mu majwi yabo ya buri munsi babinyujije mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho batangaje amazina y’umwana baherutse kwibaruka baboneraho no gushimira abantu babaye hafi ndetse bakabaha n’amazina yo kwita umwana.

Mu butumwa bugufi Clarisse Karasira yagize ati" Umwana wacu yujuje umunsi wa munani avutse nkuko tubizi mu Kinyarwanda ibizwi nko kurya ubunyano nubwo bisigaye bigoye ko icyo gikorwa kibaho bitewe naho isi igeze ariko kuko dukunda umuco wacu cyane twifuje kubikora muri ubu buryo kuko bitari gukunda ko tubana namwe".

Yakomeje ashimira abise amazina umwana wabo ati"Mwarakoze cyane kwita amazina umwuzukuru w’Imana n’Igihugu, mwaduhaye amazina meza cyane ariko na none kubera ko ari menshi ntago yakitwa amazina ageze mu gihumbi hari ayo twamuteguriye ariyo yavuzwe n’umugabo we ndetse akanayasobanura ati" amazina y’umwuzukuru w’Imana n’Igihugu ni ’Kwanda Krasney Jireh.".Kwanda bisobanuye kwaguka cyangwa se gutera imbere mu buryo butagira imbibi nkuko byasobanuwe n’umubyeyi we.

Aba bombi basoje bavuga ko bari kwitegura kuzazana Umwana mu Rwanda ubundi bagatarama bigatinda.

Baboneraho gusaba abakunzi babo gukomeza kubasengera no gusengera umwana wabo kugirango akomeze akure ashimwa n’Imana n’abantu nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.

Ibitekerezo

  • Ariko mubaza mwabuze Ibyo mwandika wagirango sumwana nkabandika Ngo batangaje iki ? Ahahaha ndagusetse. Ubwose harimo iyihe ngingo yingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa