skol
fortebet

Clarisse Karasira yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye( Baby shower)[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane mu ndirimbo za gakondo zagiye zikundwa hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yakorewe ibirori n’inshuti byo kwitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bizwi nka Baby Shower’ Ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibi birori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.
Ibi birori bya ‘Baby Shower’ byabereye ahitwa Gorham, mu rugo rwo kwa Naomie Lincoln ni muri Leta (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane mu ndirimbo za gakondo zagiye zikundwa hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yakorewe ibirori n’inshuti byo kwitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bizwi nka Baby Shower’

Ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibi birori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.

Ibi birori bya ‘Baby Shower’ byabereye ahitwa Gorham, mu rugo rwo kwa Naomie Lincoln ni muri Leta ya Maine.


Byateguwe bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri uyu Mujyi barimo Divine Irakoze [Mama Igor], Honorine Gihozo, Micky Sindayigaya n’abandi.

Ku wa 1 Gicurasi 2021, Clarisse Karasira na Dejoie bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no mu byiza, mu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama muri Kigali.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abarimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.

Hari kandi umubyeyi Mama Cecile wo mu muryango w’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye. Hon.Tito Rutaremara, Hon.Uwimana Consolé na Hon.Mukakalisa Jeanne d’Arc.

Clarisse Karasira na Ifashabayo, basezeranyijwe na Pasiteri Raphael Ndahayo wo mu Itorero Christian Life Assembly.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko ku wa 18 Gashyantare 2021, basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo.

Kuva ku wa 5 Ugushyingo 2021, Clarisse Karasira ari kubarizwa muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie barushinze muri Gicurasi 2021.

Clarisse Karasira uherutse gushyira ahagaragara indirimbo ‘Angelina’ yakorewe ibirori bya ‘Baby Shower’

Clarisse avuga ko muri Amerika yahasanze abafana benshi bashyigikiye inganzo ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa