skol
fortebet

Clarisse Karasira yihanije umwana w’umukobwa umaze Iminsi amwiyitirira

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane mu ndirimbo za gakondo zagiye zikundwa hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yihanije umwana w’umukobwa uri kwiyita murumunawe mu bitangazamakuru byahano mu Rwanda .

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika , akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto iriho we n’uwo mwana w’umukobwa umaze igihe wiyita murumuana we maze agira ati” This is the Fake news” bishatse kuvuga ko ari amakuru y’ibihuhuha. Maze abiherekesha ubutumwa burebure bugira buti” Sinifuje kubivuga ho kuva kera kuko natekerezaga ko benshi Muzabasha kubona ko ari ikinyoma ariko kuko benshi nabonye ko batabashije kumenya ikuri nifuje kubivugaho.”

Akomeza asabanura iby’uyumwana w’umukobwa agira ati” Uyu mwana w’umukobwa witwa Uwingeneye Chantal arabeshya ntabwo tuvukana ndetse nta Sano nanke iri hagati yacu uretse kuba twese turi abanyarwanda ndetse tukaba ikiremwa muntu. Ni Umwana ushaka kumenyekana yuririye ku kwisanisha nanjye ndetse n’ubuzima bwanjye.

1. Uyu mwana avuga ko ngo se umubyara yabyaye Umwana hanze muri 1994 ndetse ko se yapfuye muri icyo gihe kandi icyo gihe haburaga imyaka itatu ngo mvuke. Bityo ni ikinyoma cya mbere yabeshye. Ikindi, niba se yarapfuye muri 1994 papa wanjye icyo gihe yari akiri umusore kandi yasezeranye na mama nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi.

Uyu mwana arabizi mu mutima we neza ko arimo kubeshya mubyo avuga bitanahura, ntanzi ntanubwo azi Umuryango wanjye. Mwibaze impamvu atamvugisha kandi email na numero yanjye biri ahagaragara Ahubwo akajya mu itangazamakuru guhuza ko avukana nanjye nuko nawe afite impano ngo yo kuririmba?

Ikibazo amagambo nkaya ni mabi cyane kuko ababaza ababyeyi bacu cyangwa agatuma abantu batekereza ku babyeyi bacu uko batari kandi ari abantu bafite inshingano ndetse bareberwa ho na benshi.

Kuvuga kuri Clarisse Karasira ntacyo njye bintwaye ndabimenyereye ariko kuzana ababyeyi mu bintu bidafite ukuri kandi byagira ingaruka kuri reputation yabo byo ntabwo aribyo kwihanganira.

Kumenyekana ni ibikorwa byiza bishimwa na benshi bakagufata nk’inyenyeri ntabwo ari ukwirirwa twigira photocopy y’abandi. Kugira ishusho isa nanjye ntakintu bimaze, kuko njye ndi umwana w’umuntu, Ahubwo uwakwirata yakwirata ko asa n’Imana kuko niyo nziza.

Inyota yo Kumenyekana muri ubu buryo nimbi cyane. Ikindi ibyo uyu mwana arimo gukora ni ibyaha bihanwa n’amatekegeko Bityo niba hari nuwaba amuha inama cyangwa bakabifatanya amategeko azabibabaza bose.

Niba uyu mwana ankunda akaba akunda ibyo nkora n’ibyiza kandi ndabimushimiye ariko kubirebana n’ibinyoma arimo gukwirakwiza abizi neza ndetse anabishaka ikibabaje akanabizanamo umubyeyi we bwite byo ntabwo aribyo kurebera.

Ntimuzizere ikintu na kimwe uyu mwana avuga ibindi turabikurikirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa