skol

Clarisse Karasira yongeye kwibutsa iminsi ibura ngo yibaruke imfura ye

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 18 May 2022

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo uzwi nka Clarisse Karasira yongeye kwibutsa iminsi ibura ngo yibaruke imfura ye yise Igikomangoma Umwuzukuru w’Imana n’Igihugu.


Kuwa 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu bizwi nka (Baby Shower)

Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi ntahwema kugaragaza imbamutima ze umunsi k’uwundi nk’umuntu ugiye kwitwa umubyeyi.

Icyo gihe Clarisse Karasira yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba yitegura kwakira Igikomangoma umwuzukuru w’Imana ndetse n’Igihugu, aboneraho no gushimira umugabo we amwifuriza kurama kugirango akomeze abone ibyiza Imana yabateguriye.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa ko hasigaye iminsi mike ngo yakire Umwuzukuru w’Imana n’Igihugu ndetse ko indirimbo yamuhimbiye yo habura amasaha make ngo igere hanze.

Mu butumwa yagize ati" Turabarira iminsi ku ntoki ngo tukwakire Gikomangoma,umwuzukuru w’Imana n’igihugu. Turabarira amasaha ku ntoki ngo indirimbo ihebuje wahimbiwe isakare muri rubanda.

Clarisse Karasira na Dejoie bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore Ku wa 1 Gicurasi 2021 mu birori byabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama muri Kigali.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble g

    Ça devient too Much, buri munsi wowe, gabanya Kwigaragaza. Birarambirana. Merci

    1 month ago
  • chat_bubble g

    Ntakuntu wagabanya kwigaragaza cyane, it is too much, ushobora kuzajya uvuga nibyo wariye. Birarambirana

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abimukira n’abantu nk’abandi kandi bakwiye icyubahiro! La Fouine yavuze ku...

Laouni Mouhid,Umuhanzi ukomeye w’umwirabura utuye mu Bufaransa wamamaye nka...
1 July 2022 0

Nana avuze ikintu cyamushimishije mu rugo, yerekana impeta umugabo we...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime...
30 June 2022 0

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 0

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko...

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber...
30 June 2022 0

Danny Vumbi yahishuye ibihangano yabujijwe na Nyina ubwo bamushyinguraga

Umuhanzi Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yaramusaye guhagarika...
30 June 2022 0

Kevin Kade avuze imbogamizi ahura nazo aterwa no kuba ari icyamamare

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda umaze kubaka izina nka Kevin Kade...
30 June 2022 0