Colombe na bagenzi berekanye ibishushanyo bizabyazwamo amafaranga kuri Noheli
Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016
Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016, nyuma yo kubazwa n’akanama nkemurampaka katoranyije abakobwa 25 berekanye impano zizagurishwa mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani kugirango hashakwe amafaranga azafasha ababaye.
Ku mugoroba wo kuwa 28 Ugushyingo uyu mwaka, akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batandatu barimo na Asha Bhat wabaye Miss Supranational umwaka wa 2014 bahisemo abakobwa 25 barimo na Miss Colombe (...)
Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016, nyuma yo kubazwa n’akanama nkemurampaka katoranyije abakobwa 25 berekanye impano zizagurishwa mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani kugirango hashakwe amafaranga azafasha ababaye.
Ku mugoroba wo kuwa 28 Ugushyingo uyu mwaka, akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batandatu barimo na Asha Bhat wabaye Miss Supranational umwaka wa 2014 bahisemo abakobwa 25 barimo na Miss Colombe batangira kubazwa k’ubumenyi rusange.
Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 29 Ugushyingo uyu mwaka, abakobwa bose bitabiriye irushanwa berekanye impano zitandukanye zishobora kubyazwamo amafaranga yo gufasha abatishoboye.
Imikufe, ibishushanyo bibaje mu biti, ibishushanyije hakoreshejwe amakarumu ndetse n’amarangi hamwe n’inigi zo kwambara mu ijoshi ni bimwe mu byo abo bakobwa berekanye nk’ibizifashishwa mu gushakisha amafaranga azahabwa abatishoboye.
Akiwacu Colombe na bagenzi be bavuye muri hoteli Horizont Resort mu Majyaruguru ya Slovakia, mbere yo kuhava batembereye muri Gariyamoshi, bari bifubitse imwenda yo kunyura m’urubura ituma badakonja cyane.
Aba bakobwa bari gutozwa n’umugore wabigize umwuga mu kubyina no kwiyerekana witwa Anna Bubnowska.Kugeza ubu berekeje mu Mujyi wa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland] ari naho hazakorerwa ibirori bisoza kuwa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016.
Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwashyize hanze amafoto y’abakobwa bose bavuga ko ifoto izagukundwa [Likes] n’abantu benshi izahesha amahirwe uwo mukobwa kwinjira muri 25 bazavamo uwegukana iryo rushanwa. Amatora azarangira habura isaha imwe ngo ibiori birangire ku tariki ya 2 Ukuboza uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *