Conor McGregor wamenyekanye mu mikino njyarugamba, yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore witwa Nikita Hand, wamugejeje mu nkiko amushinja kumuhohotera.
Uyu mugore w’imyaka 35 witwa Nikita Ni Laimhin agakoresha amazina ya Nikita Hand, yajyanye uyu mugabo mu nkinko amushinja ko mu Ukuboza 2018 yamufashe ku ngufu ndetse akanamukomeretsa.
Yavuze ko ibi byose byabereye muri Beacon Hotel mu mujyi wa Dublin.
Mu Ugushyingo 2024, McGregor yahamijwe ibi byaha aburana ahakana, ariko we n’abamwunganiraga biyemeza kujurira kugira ngo abihanagurweho.
Conor McGregor yiregura avuga ko icyo gihe yari muri hoteli arikumwe n’inshuti ye ari na yo yazanye n’inkumi ebyiri zirimo na Nikita Hand, akavuga ko bitewe n’uko bari banyweye cyane ndetse banakoresheje ikiyobyabwenge cya ’Cocaine’ atibuka neza ibyabaye muri iryo joro.
Icyo yemera ni uko yakoze imibonano mpuzabitsina na Nikita Hand, ariko atigeze abimuhatiriza ahubwo ko bari babyumvikanyeho kuko bari bamaze igihe kinini mu cyumba cya hoteli bishimana.
Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025 yahamwe n’ibi byaha, bivuze ko Conor McGregor ategetswe kwishyura Nikita Hand ibihumbi 272$ nk’igihano yari yahawe mbere.
McGregor watangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora Irlande mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka, muri iyi minsi ari kugaragarwaho n’imyitwarire itari myiza, dore ko no mu kwezi gushize umuraperi Azealia Banks yashyize hanze amafoto ye asa n’uwambaye ubusa, ndetse amukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *