Crapton Kibonge yahishuye inama zikomeye yagiriwe n’umugore we zamuhinduriye ubuzima
Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

Mugisha Emanuel benshi bamenye nka Crapton Kibonge yahishuye ko ubuzima arimo uyu munsi abukesha inama yagiriwe n’umugore we ubwo yari akiri umusore wamugiriye inama yo kwimuka munzu y’icyuma na Sallon akajya munzu nini amubwira ko bizamufasha kwagura ibitekerezo.
Clapton avuga ko kera akiri muto muri sinema yari atuye mu Nyakabanda nyuma akimukira i Nyamirambo aho yagiye kugira ngo yegere akazi yari afite ko gukina muri filime ya ‘Seburikoko’ ahantu avuga ko hahinduye ubuzima bwe n’imibereho afite ubu.
Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru Clapton agira ati “Nabaye ahantu henshi hatandukanye nk’umusore wa Kigali nabaga mu nzu y’icyumba kimwe na saloon, gusa maze gukundana na Mama Nella [umugore we] niwe wansabye ko nashaka inzu nini kuko ari byo bizamfasha gukura.”
“Ndabyibuka yarambwiye ati va muri aka kazu gato ujye mu nzu nini niyo izatuma wagura ibitekerezo, ubwose ubonye umuntu uguha intebe cyangwa igitanda wazabishyira he?.”
Uyu munyarwenya yakomeje avuga ko umukunzi we yamubwiye ko igihe yagiye mu nzu nini aribwo nawe azagira umuhate wo gushaka ibijyamo kuko igihe azajya ayitahamo akabona yambaye ubusa cyangwa igihe afite abashyitsi akabura aho abicaza, ari bwo azagura ibitekerezo.
Yakomeje agira ati “Yarambwiraga ati igihe wabonye ikiraka kikaguha amafaranga menshi icyo gihe ntiwatekereza kugura intebe cyangwa igitanda kuko nta hantu ufite wabishyira uzahita uyanywera, urumva ntabwo wahita ukodesha indi nzu ngo ugure n’intebe igihe kimwe bisaba ko ubona amafaranga ukagenda wubaka gake gake.”
Clapton Kibonke avuga ko iyo nzu nini yagiyemo mu mpera ya 2016 avuye Nyakabanda yayimazemo igihe kinini ayivamo agiye kubaka urwe na Umutoni Jacqueline.
Clapton avuga ko bwa mbere ajya gusura aho yari atuye yari mu modoka ye bamwe bagatungurwa cyane bibaza aho yayikuye.
Clapton yagize ati “Hari umukecuru twari duturanye natiraga intebe igihe nabaga nabonye abashyitsi , ni nawe wampaga amata yo kunywa vuba aha nibwo yambonye arambaza niba Imana yampaye imodoka cyangwa naragiye mu bapfumu naramusobanuriye mubwira ko ari Imana, kuko burya ikunda umuryango.”
Clapton avuga ko iyo akihagera yibuka umubyeyi bari baturanye wamwegereye akamubwira ko Mama Nella (Madam wa Clapton) atwite akaba ari we muntu wa mbere wabimenye.
Clapton avuga ko akenshi akiba muri iyo nzu guteka byabaga rimwe na rimwe , akenshi yaryaga kwa Kalisa Ernest uzwi nka Samusure we yari amaze kubaka izina afite udufaranga.
Crapton Kibonge umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gutera urwenya yasezeranye na Mutoni muri 2018 bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo ndetse kugeza ubu bamaze kubyarana abana babiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *