skol
fortebet

Cristiano n’umukunzi we bongeye kugaragara mu bihe byiza nyuma y’umwuka mubi umaze igihe uvugwa hagati yabo

Yanditswe: Monday 01, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo, yashyize ifoto hanze asomana n’umukunzi we mu gihe byavugwaga ko umubano wabo utameze neza bashobora no gutandukana.
Bamwe mu bantu bashakanye bazwi cyane kuri iyi si, Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez barimo, ariko mu minsi yashize ibinyamakuru byo ku mugabane w’iburayi byandikaga cyane ko aba bombi bashobora gutandukana bitewe n’uko batameranye neza.
Georgina Rodriguez ni we wahise afata iya mbere asa nk’uhakana aya makuru ajya kuri Instagram arandika ati: "Ishyari (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo, yashyize ifoto hanze asomana n’umukunzi we mu gihe byavugwaga ko umubano wabo utameze neza bashobora no gutandukana.

Bamwe mu bantu bashakanye bazwi cyane kuri iyi si, Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez barimo, ariko mu minsi yashize ibinyamakuru byo ku mugabane w’iburayi byandikaga cyane ko aba bombi bashobora gutandukana bitewe n’uko batameranye neza.

Georgina Rodriguez ni we wahise afata iya mbere asa nk’uhakana aya makuru ajya kuri Instagram arandika ati: "Ishyari rihimba ibihuha, amazimwe agakwirakwizwa".

Nyuma y’uko uyu munyamideri ukomoka muri Espagne ahakanye aya makuru, birumvikana n’uruhande rwa Cristiano Ronaldo rwari rukenewe kugira ngo ukuri kwa nyako kujye hanze.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yagiye kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 580 ashyiraho ifoto asomana na Georgina Rodriguez, munsi yandikaho ati: "Amashimwe ku rukundo".

Iyi foto imaze amasaha 13 igiye hanze, imaze gukundwa n’abarenga Miliyoni 10, ifite ibitekerezo (comments) birenga ibihumbi 80.

Kugeza ubu umuryango wa Cristiano Ronaldo wibera muri Saudi Arabia aho uyu mukinnyi yagiye gukina muri Al Nassr nyuma yo kuva ku mugabane w’iburayi atandukanye nabi na Manchester United yakoreyemo amateka.

Georgina Rodriguez yahuye n’uyu mukinnyi umaze gutwara Balloon d’Or 5 agikina muri Real Madrid mu mwaka wa 2016. Kuva icyo gihe aba bombi bahisemo gukomeza gusangira ibyishimo babana mu nzu nubwo batigeze basezerana byemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa