Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo akomeje kwagura ibikorwa bye birenze umupira w’amaguru, aho agiye gutangira urugendo rushya mu ruganda rwa sinema binyuze mu gukina no gutunganya filime y’uruhererekane izwi nka "Day 1s."
Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Deadline agaragaza ko iyi filime izagaruka ku buzima bw’abahuza abakinnyi b’umupira n’amakipe (football agents), igaragaza imbogamizi, amahirwe n’uburyo bakora akazi kabo inyuma y’amarushanwa.
Iyi filime iri gutunganywa na studio ya UR•Marv, Ronaldo yashinze afatanyije n’umuyobozi wa filime w’Umwongereza Matthew Vaughn, uzwi cyane ku mirimo yakoze irimo Kingsman, X-Men: First Class, Layer Cake na Lock, Stock and Two Smoking Barrels.
Biteganyijwe kandi ko uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Thierry Henry, ndetse n’umuhanzi w’Umwongereza Dave, bazagaragara muri iyi filime nk’abashyitsi badasanzwe (special guests).
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, UR•Marv yari yatangaje ko yamaze kurangiza filime ebyiri zishingiye ku isi ya siporo, inemeza ko ifite intego yo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo guteza imbere umusaruro wa sinema. "Day 1s" niramuka isohotse nk’uko biteganyijwe, izaba ibaye filime ya mbere y’uruhererekane ikozwe n’iyi studio.
Nubwo Ronaldo akomeje gukina ku rwego rwo hejuru, akomeje no gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa bizamufasha gukomeza kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga na nyuma yo guhagarika umwuga wo gukina umupira. Kwinjira mu ruganda rwa sinema ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ashaka kwagura ishoramari rye no kwinjira mu bindi bikorwa by’imyidagaduro no gutunganya ibihangano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *