skol

Cristiano Ronaldo yaguze imigabane muri UD Almería yo muri Espagne

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo yaguze imigabane ingana na 25% muri Unión Deportiva Almería yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Espagne.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal uri kugana mu myaka ye ya nyuma mu mupira w’amaguru, arajwe ishinga no kubaka ubukungu mu bikorwa bitandukanye n’ibindi bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.

Ni muri urwo rwego yaguze ¼ cy’imigabane mu ikipe ya UD Almería, abinyujije mu kigo cye cy’ishoramari mu by’imikino cya CR7 Sports Investments company, nubwo hataramenyekana amafaranga yayitanzemo.

Critiano ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yavuze ko afite intego zo gukomeza gufasha umupira w’amaguru hanze y’ikibuga, kandi UD Almería ari ikipe nziza yo gukorana na yo.

Ati “Hari ibitekerezo mfite byinshi by’umusanzu natanga mu mupira w’amaguru birenze kuba mu kibuga. UD Almería ni ikipe yo muri Espagne ifite itangiriro ryerekana ejo hazaza heza. Nifuza gukorana na yo mu cyiciro gikurikiyeho cy’iterambere ryayo.”

Muri Gicurasi 2025, ni bwo iyi kipe ishaka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, yaguzwe n’ikigo cyo muri Arabie Saoudite cya Saudi Investment Group (SIG), ari na yo mpamvu Umuyobozi Mukuru wayo, Mohamed al Khereiji, avuga ko Ronaldo azayifasha cyane.

Ati “Ni umukinnyi uhangayikishwa n’umusaruro wo mu kibuga. Ikindi kandi azi neza Shampiyona ya Espagne kuko yayibayemo cyane, azi ibyo ikipe yacu iri gukora mu bakuru n’abato.”

Mu 2024 ni bwo UD Almería yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, ikaba iri guhangana no kongera kuzamuka, dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu aho irushwa amanota abiri na Racing Santander iyoboye n’amanota 50 nyuma y’imikino 27 imaze gukinwa.

Cristiano Ronaldo yiyemeje gutanga umusanzu we no hanze y’ikibuga

Cristiano Ronaldo yaguze imigabane muri UD Almería

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi mu mupira w’amaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa