skol

Cristiano Ronaldo yavuze impamvu yanze gukina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Yanditswe: Sunday 29, Jun 2025

featured-image

Rutahizamu wa Al-Nassr, Cristiano Ronaldo yatangaje ko impamvu yanze ubusabe bw’amakipe yifuzaga kuzamwifashisha mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe ari uko ashaka kuruhuka bihagije yitegura icy’ibihugu kizaba mu mpeshyi ya 2026.

Uyu Munya-Portugal aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Al-Nassr.

Mbere yari yifujwe n’amakipe menshi ari gukina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gikomeje kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ronaldo yagaragaje ko yanze kuyekerezamo kuko akeneye kuzakina Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu kizaba mu mpeshyi ya 2026.

Ati “Narimfite ubusabe bw’amakipe ari mu Gikombe cy’Isi ariko numvise bitaba bisobanutse kuko nshaka kuruhuka nkitegura umwaka utaha muremure kuko uzasozwa n’Igikombe cy’Isi.”

Ronaldo yifuza kuzakina Igikombe cy’Isi cya gatandatu ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal amaze gutsindira ibitego 138 mu mikino 221.

Amaze kandi gutsindira Al-Nassr ibitego 99 mu mikino 111, ndetse ahanze amaso kuzuzuza ibitego 1000 kuko amaze gutsinda 938 kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa