skol
fortebet

Cynthia Uwase wasutse amarira mu gitaramo cya Rema yavuze ku mubano we n’uyu muhanzi [Amafoto]

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwase Cynthia werekanye amarangamutima atangaje ubwo umuhanzi w’umunya Nigeria Rema yataramiraga abanyarwanda kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena , yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga inkuru zivuga ko bahanye gahunda yihariye n’uyu muhazi, anakomoza ku mubano wihariye uvugwa hagati yabo. Cynthia Uwase ni umwe mu bakobwa bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru kubera ukuntu yasutse amarira ubwo yahuraga (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwase Cynthia werekanye amarangamutima atangaje ubwo umuhanzi w’umunya Nigeria Rema yataramiraga abanyarwanda kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena , yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga inkuru zivuga ko bahanye gahunda yihariye n’uyu muhazi, anakomoza ku mubano wihariye uvugwa hagati yabo.

Cynthia Uwase ni umwe mu bakobwa bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru kubera ukuntu yasutse amarira ubwo yahuraga na Rema umunya Nigeria wataramiye abanyarwanda muri Kigali Arena kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021.

Uyu mukobwa nyuma y’uko agaragaje amarangamutima menshi hatangiye kujya hanze amwe mu makuru avuga ku bijyanye n’umubano wihariye w’aba bombi n’ibindi binyuranye byatumye agira icyo avugaho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru.

Cynthia Uwase yatangiye agaruka ku mubano we na Rema, avuguruza amakuru yari yavuzwe mu bitangamakuru ko bahanye gahunda yo guhura. Yagize ati:”Rema uko twavuganye igihe twahuye yarambwiye ngo ndizera kuzakubona.”

Uyu mukobwa watangiye gukunda Rema mu gihe cya ’Guma mu rugo’, akomeza avuga ko yitabiriye igitaramo nk’abandi. Yagize ati:”Yego nari nagiyeyo sinzi ukuntu abantu babifashe gusa nyine nagiye nk’umufana usanzwe nari nagiye mu gitaramo nagiye kumureba.”

Ku bijyanye n’umupira yagaragaye yambaye wari utakagije amafoto ya Rema, yagize ati:”Nari nsanzwe nyine nywufite kuko Rema si umuntu namenye, menye ko agiye kuza mu Rwanda nari nsanzwe nywufite ntiwari umaze igihe kinini hashize nk’ukwezi nywufite.”

Uko yinjiye ahari hagenewe ikiganiro cy’itangazamakuru kandi ari umufana yabisonuye agira ati:”Hari umucuti wanjye nyine ukora mu bintu by’itangazamakuru namubwiye nkibona ko Rema azaza muri FERWABA nti hari ikibazo mbonanye na Rema? Ansezeranya ko azakora uko ashoboye kose nibishoboka tukabonana.”

Ku bakomeje gukwirakwiza amakuru ko uyu mukobwa yaba yararanye na Rema
Ku bakomeje gukwirakwiza amakuru ko uyu mukobwa yaba yararanye na Rema cyangwa hari undi mubano bafitanye, yagize ati:”Rero abo ngabo batekereje ko nararanye na Rema si byo, ni uko yahuye n’umufana we bisanzwe ibyo yambajije yashakaga kumenya ko nzajya mu gitaramo cye bisanzwe.”

Akomeza agira ati:”Nta kindi kintu yambajije, ntabwo yambajije aho mba, nta nimero yanyatse, abantu bagize ngo nararanye nawe nta bintu bindi rwose yambajije ni ukuvuga ngo nta bintu bindi yambajije, nta n’ubwo twapanze ibintu birenze ku buryo bavuga ngo under age sinzi impamvu bari kubifata mu buryo buri negative.”

Uwase Cynthia yavuze ko yagiye mu gitaramo nk’abandi bafana bose kandi ko nyuma y’uko yifotoranije na Rema batongeye guhura.

Ubusanzwe Cynthia Uwase ni umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye aho yiga mu mwaka wa nyuma ibijyanye n’ubutetsi [Calinary Art] mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Nyarugunga. Avuka mu muryango w’abakobwa bane, utuye i Kanombe.

Icyiciro rusange yakize mu Majyepfo y’u Rwanda mu kigo cy’Indangaburezi aho yari umwe mu bakobwa bakundaga ibijyanye no kwerekana imideli ariko yaje kugenda abigendamo gacye kubera ko mu nzozi ze ngo atifuza kuba icyamamare.

Cynthia Uwase, kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi birindwi na magana ane kuva yayifungura mu mwaka wa 2018. Ni numwe mu bakobwa babarizwa muri ‘Justin Fashion Collection’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa