Cyusa ahishuye ukuri ku itandukana rye n’umukunzi we biteguraga kurushinga
Yanditswe: Friday 14, Oct 2022
Umuhanzi mu njyana gakondo ukunzwe na benshi Cyusa Ibrahim ahishuye ukuri kose ku gutandukana nuwari umukunzi we Jeanine Noach ndetse biteguraga kurushinga.
Cyusa yavuze ko kugeza ubu bamaze gutandukana ndetse nta gahunda nimwe bagifitanye.
Ibi abivuze nyuma y’iminsi hacicikana inkuru yuko batandukanye ariko akabihakana gusa avuga ko iki aricyo gihe kiza cyo kuvuga ukuri kuko ari nabwo batandukanyeibyavugwaga mbere byose byari ibihuha.
Cyusa wumvikana mu ijwi ririmo ikiniga avuga ko gutandukana kwe n’umukunzi we byose nta bintu byinshi bibiri inyuma uretse ko icyo azi cyabatandukanyije ari indirimbo’Uwanjye’ yamuhimbiye aherutse gushyira hanze.
Cyusa avuga ko gukundana n’uyu mukobwa bakundanye abana n’undi mugabo ariko ko batari barasezeranye.
Avuga ko mu bintu amushimira cyane ari uko yari yaramubwije ukuri kuko bakundanye byose abizi.
Ati"Yambwije ukuri biri no mu bintu mushimira cyane kuko twakundanye abana n’undi mugabo ariko wari ukuze kuko yari afite imyaka 80 ikindi ntago bari barasezeranye".
Avuga ko umukobwa yari yaramusabye kumuha umwanya agatandukana nuwo musaza mu mwaka umwe bakabana kuko bombi barakundanaga kandi babyifuza kubana koko.
Cyusa avuga ko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi nyuma yuko uwo musaza yitabye Imana mukwa 4 umukobwa agatangira kujya mu manza kuko atari yarashyingiranywe na Nyakigendera.
Uyu muhanzi avuga ko umukobwa yamukatiye avuga amubwira ko amuhoye ko yasohoye indirimbo mu gihe yari gusomerwa bikaba imwe mu mpamvu yo gutsindwa urubanza rwe.
Mu majwi yumvikanishije byumvikana umukobwa ari mu gahinda gakomeye avuga ko atsinzwe akabura byose kubera indirimbo Cyusa yashyize hanze mu gihe yari gusomerwa bikaba impamvu yo gutsindwa urubanza kwe bavuga ko afite umugabo kandi ngo ufite amafaranga.
Nubwo byumvikana ko umukobwa yamusabye guhagarika urukundo yitwaje indirimbo Cyusa avuga ko uko abibona harimo ikindi kintu ariko we atazi kuko iby’indirimbo byo abona ko nta shinjiro bafite.
Cyusa avuga ko nubwo bamwe batekerezaga ko yamukurikiyeho amafaranga kubera ko umukobwa yamurutaga, avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko yamukundaga by’ukuri kandi uretse kuba yaramuhaye impano nyinshi nta mafaranga ye azi.
Cyusa avuga ko nubwo batandukanye amushimira cyane kuko hari urwego yamushyizeho,akamuhuza n’abantu ikiruta byose agatuma yongera kumva ko agikunda, avuga ko kandi kuri we atigeze yifuza gutandukana nawe ariko umukobwa akaba aribyo yifuje ndetse akaba ari nawe wamusabye ko abshyira hanze akavuga ukuri ko batandukanye.
Cyusa avuga ko ababajwe cyane no kubura umuntu akunda gusa kandi akaba yizera ko icyo Imana iba yapanze aricyo kiba wenda bari kubana ntibigende neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *