skol
fortebet

Cyusa yasohoye indirimbo yo Kwibuka yise”Wa munsi wageze”[Video]

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo nshya yise ‘Wa munsi wageze’ ishingiye ku nkuru mpamo y’urubyiruko baganiriye agasanga bafata ‘Kwibuka’ nk’ibintu by’abantu bakuru babonye Jenoside bitareba abavutse nyuma yayo.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agamije
kumvisha abakiri bato ko Kwibuka ari inshingano za buri wese.

Ati “Ni indirimbo nanditse nkomoye ku nkuru y’urubyiruko twaganiriye numva bafite ibitekerezo ko Kwibuka ari iby’abantu bakuru gusa, nyamara n’abato birabareba. Ngaho ahaturutse igitekerezo.”

Cyusa yavuze ko by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kumva ko kwibuka ari inshingano zabo kugira ngo amateka atazagera aho akibagirana.

Ku wa Kane tariki 7 Mata 2022 ni bwo hazatangira icyumweru cy’icyunamo ndetse n’ibindi bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inshuro ya gatatu igihe cyo Kwibuka kigeze u Rwanda n’Isi biri mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), iherutse gutangaza ko bitewe n’uko igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28 uyu mwaka hatazabaho urugendo rwo kwibuka #WalkToRemember.

Ibikorwa byo Kwibuka mu minsi 100 bizarangwa no Kwibukira ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n’ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa