skol
fortebet

Cyusa yerekanye umwana yabyaye mu gihe yari mu rukundo na Jeanine Noach

Yanditswe: Sunday 20, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu jyana gakondo wamenyekanye nka Cyusa Ibrahim uherutse gutandukana n’umukunzi we Jeanine Noach yerekanye umwana yabyaye mu gihe bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022 nibwo Cyusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto y’umukobwa we wujuje umwaka w’amavuko.

Yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, Cyusa yagize ati “Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka ’avance’ ku nkwano z’umukobwa wanjye!”

Ku wa 15 Ugushyingo 2021 (Iminsi itatu mbere yo kubyara) hagiye hanze amafoto ya Cyusa n’uwari umukunzi we Jeanine Noach bari gusangirira ubuzima ku mucanga wo muri Zanzibar.

Nubwo inkuru z’urukundo rw’aba bombi zari zikomeje kugurumana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Cyusa yakunze kumvikana azihakana agahamya ko abana na Jeanine nk’inshuti ye gusa.

Inkuru zari zimaze igihe zivugwa noneho zabaye impamo bidasubirwaho muri Gashyantare 2022, ubwo Jeanine yizihizaga isabukuru y’amavuko, bajya kuyisangirira ku mucanga w’i Dubai.

Akiva mu butayu bw’i Dubai, Cyusa yatangiye kumvikana ahamya ko uwe yamubonye ndetse yamaze no kumukorera indirimbo yise ‘Uwanjye’.

Kuva muri Mata 2022, umwuka watangiye kuba mubi hagati ya Cyusa n’uwari umukunzi we Jeanine Noach biza guturika neza mu Ukwakira 2022 ubwo batandukanaga burundu.

Amakuru ahari avuga ko kuva Cyusa yakwibaruka imfura ye atigeze yirengagiza inshingano ze nk’umubyeyi kuko n’igihe yakundanaga na Jeanine bitamubuzaga gusura cyangwa kwita ku mwana we.

Ndetse na nyuma yo gutandukana n’uyu mugore niko byakomeje dore ko nta nkuru z’urukundo rwe n’uwo babyaranye zirazamuka.

Ibitekerezo

  • Ahubwo Jeaninne ni we mugore. Ni gute usiga uwo mwabyaranye, usura, ufasha,ukanafataho ubwo,warangiza ukajya kubeshya abandi? Ni ukuvuga ngo yajyaga guhahira nyina w’umwana mu mutungo wa Jeaninne. Hahahahaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa