skol
fortebet

D’banj yasabye Leta ya Nigeria kwinjira mu kibazo cya P-Square

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’inararibonye mu njyana ya Afrobeats witwa D’banj, yasabye Leta ya Nigeria kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ari hagati y’abavandimwe bagize itsinda rya P-Square, ari bo Peter na Paul Okoye, ndetse na mukuru wabo wabaye umujyanama wabo, Jude Okoye.

Sponsored Ad

Aya makimbirane yatumye iryo tsinda ricikamo ibice, akomeza gufata indi ntera nyuma y’uko Peter ajyanye Jude mu nkiko, amushinja ko yamwambuye amafaranga binyuze mu kigo cy’itangazamakuru cyitwa Northside Entertainment. Paul na we yinjiye muri ibyo bibazo, avuga ko Peter ashaka gusebya Jude, ndetse ahakana ibivugwa kuri ayo mafaranga, amushinja gufatanya kwiba.

Kugeza ubu, urubanza ruracyari mu nkiko, ariko rukomeje kuvugisha benshi, bitewe n’icyubahiro iryo tsinda rifite muri Afurika yose.

Mu kiganiro D’banj aherutse kugirana n’umunyamakuru Adesope, yasabye aba bavandimwe kongera kwiyunga, avuga ko ibyo barimo bikwiye gusubizwa ku murongo, ndetse asaba n’inzego za Leta kugira icyo zibikoraho.

Yagize ati: “Amakimbirane ari hagati ya Peter na Jude arababaje cyane. Iyo umuntu yishoye mu ntambara, amenya itangiriro ariko ntamenya iherezo, n’iyo yaba afite ukuri. Kubera umurage mwiza Imana yabahaye, numva hakwiye kubaho ubuhuza bwimbitse. Nigeze kuganira na Peter igihe twari turihamwe mu rugendo, ambwira ibimurimo, nanamubwiye ko bigishoboka ko biyunga. Icy’ingenzi ni ukuganira.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo baba batagihuje nk’itsinda, bashobora kugirana amasezerano bakarangiza ibibazo byabo mu mahoro. Ati: “Niba ari ikibazo cy’amafaranga, uyu ni wo mwanya mwiza wo kubiganiraho. Bafite uburenganzira ku bihangano byabo, kandi ibyo bihangano bifite agaciro gakomeye. Bashobora kwicara bakumvikana, bagasigasira ibyagezweho.”

D’banj kandi yasabye abantu bakunda aba bavandimwe cyangwa inzego z’igihugu zifite ububasha kuba zakinjira muri iki kibazo, cyane cyane Leta ya Nigeria.

Yagize ati: “Ndabinginze, niba hari umuntu wubashywe, yaba ari umuyobozi cyangwa izindi nzego zemewe n’igihugu, bajye hagati yabo. Ibi bibazo birenze ibyo abahanzi bagenzi babo bashobora gukemura. Hari igihe banki imwe yafunze imiryango ifite amafaranga y’umukinnyi Jay Jay Okocha, Perezida w’icyo gihe, Obasanjo, abwira inzego zishinzwe ibijyanye n’amabanki ngo zimuhe amafaranga ye, kuko yari yarahesheje ishema igihugu. Na hano birashoboka.”

Yashoje asaba ko niba ikibazo kiri mu masezerano cyangwa mu mitungo, inzego nk’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere zakwinjira hagati muri iki kibazo, zikabafasha gushyira ibintu ku murongo, kugira ngo urubyiruko rwakuranye urukundo ku bihangano byabo rutazatakaza icyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa