Danny Vumbi yatomoye umugore ku munsi we w’amavuko [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 07, May 2021
Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Ivumbi uri mu bahanzi babahanga bazi kwandika hano mu Rwanda yatuguye umugore we ku munsi kwisabukuru ye yamaavuko , amubwira amagambo yuzuye urukundo ati “wowe uri byose byanjye”
Danny Ivumbi ni umwe mu bahanzi bakunda abagore babo ndetse bakanabyerekana ko babishimiye bitandukanye n’abandi bamara imyaka ibiri, itatu urukundo ntumenye aho rwarangiriye cyane ko n’abahanzi baba birukwaho n’inkumi zitari nke.
Umugore wa Danny Vumbi ,Muhawenimana Jeannette uyu munsi nibwo yagize isabukuru y’amavuko , mu magambo juje urukundo Danny Vumbi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherekejwe n’indirimbo ye yitwa ‘URUKUNDO RWAMBERE’ , aherutse gusohora - amashusho yayo akaba agaragaramo n’yu mugore we.
Yagize ati” Bamwe bagufata nk’umuntu usanzwe baziranye; abandi bakagufata nk’umuturanyi wabo; hari abakuzi nk’uwo bafitanye isano hari n’abakubona nk’umukozi cyangwa umukoresha muri ubu buzima bwacu bwa buri munsi. Njye rero si uko; kuri njye uri umubyeyi, uri nyina w’abana banjye, nyina w’umuntu; inshuti yanjye; byose byanjye. Umunsi mwiza w’amavuko @maman_jayz”
Yakomeje ati "Umunsi wa mbere duhura yari arimo atembera. Urumva ahantu habera ingando z’abanyeshuri akenshi haba hari udushyamba, yari arimo atembera mbona adashaka kwegera abantu, ndavuga nti ese uyu mwana uri gutembera wenyine uwamwegera, ndabikora ndamubaza nti ‘ese bite ko uri wenyine ati ndabikunda, nti ku buryo utaba uri kumwe n’abandi? Nawe arambwira ati ‘none wowe uje hano uri wenyine?’ Kandi nanjye koko natambutse ubona ari nk’aho ndi njyenyine turahura. Ni uko twahuye muri make ibintu birakomeza gutyo".
Umuryango wa Danny Vumbi


Ibitekerezo
Iyi couple iri muzikundana nanonye,mbazi muri 2010 mu ruhengeri aho bari bafite akabari keza kitwa lacienda u uryo bakundaga abantu nuburyo babakiraga byari ibyagahebuzo,ni couple yikitegererezo pe
Iyi couple iri muzikundana nanonye,mbazi muri 2010 mu ruhengeri aho bari bafite akabari keza kitwa lacienda u uryo bakundaga abantu nuburyo babakiraga byari ibyagahebuzo,ni couple yikitegererezo pe
muraberewep???