skol

Dark Stallion wahoze ari umukunzi wa Zari Hassan aravugwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Dark Stallion wahoze ari umukunzi wa Zari Hassan aravugwa mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ni nyuma y’uko umwe mu bagore yakoreshaga bikavugwa ko yari n’umukunzi we yishwe na guverinoma ya Bangladesh.

Ejo hashize, rwiyemezamiriromo ukomoka muri Afurika y’Epfo, Moskey Mothape abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko hari umugore witwa Lesedi warashwe na guverinona ya Bangladesh kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko uwo mugore yari amaze igihe afunzwe aho yari afite umukunzi we buri gihe wamwoherezaga gucuruza ibiyobyabwenge ariko nyuma ashyingiranwa n’undi mugore.

Moskey amafoto yifashishije ni ay’umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan na Dark Stallion.

Ati “Lesedi yishwe na guverinoma ya Bangladesh kubera gucuruza ibiyobyabwenge mu gihugu cya bo. Ikibabaje ni uko umukunzi we wamwoherezaga gutwara ibiyobyabwenge yashakanye n’undi mukobwa mu gihe yari muri gereza.”

Zari na we akaba yahise yamaganira kure ibi byatangajwe na Moskey aho yavuze ko atigeze ashyingiranwa na Dark Stallion ndetse ko atanazi ibikorwa bibi by’uyu wahoze ari umukunzi we bakundanye amezi 3.

Ati “mukanguke, sinigeze nshyingiranwa n’uyu musore, sinari nzi ibyo akora. Nateretanye na we amezi 3 mu myaka 2 ishize. Mwikomeza kunzanamo nk’aho nari nzi icyo akora. Arahukire mu mahoro uwo mugore.”

Muri Gashyantare 2021 ni bwo Zari Hassan yatangaje ko ari mu rukundo na Dark Stallion, gusa ntibatinze gutandukana kuko muri Kamena 2021 bari baramaze gutandukana na Zari yarasibye amafoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa