skol

David Guetta yibarutse ubuheta bwe na Jessica

Yanditswe: Saturday 28, Feb 2026

featured-image

Umufaransa uri mu bakomeye cyane ku Isi wamenyekanye mu kuvanga imiziki, David Guetta yagaragaje ko yishimiye kuba yibarutse umwana w’ubuheta.

Yabitangarije mu butumwa yasangije abamukurikirana kuri Instagram ye abijyanisha n’amafoto ari kumwe n’uwo mwana.

Ati "Ikaze ku Isi Skyler. Ibanga ryacu ryabitswe neza. Aka kamalayika karyamye mu gituza cyanjye, ni iki cyakarusha ubwiza?"

Uyu ni umwana wa kabiri Guetta abyaranye n’umugore we Jessica Ledon, umunyamideri akaba n’utunganya indirimbo ’producer’.

Guetta yari afite abandi bana babiri, Tim-Elvis wavutse muri 2004 na Angie wavutse muri 2007, yabyaranye na Cathy Guetta. Baje gutandukana muri 2014 nyuma y’imyaka 22 babana nk’umugabo n’umugore.

Guetta azataramira i Zeebrugge muri Kanama ya 2026 mu cyiciro cya kabiri cya "On The Beach" nka kimwe mu bitaramo bigize uruhererekane rw’ibitaramo bye bya 2026 yise "Monolith Tour" bizazenguruka Amerika n’u Burayi.

Mu mpera za 2025, DJ Guetta yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abavanga imiziki 100 beza ku Isi. Ni urutonde rwitwa ’DJ Mag Top 100 DJs rwakozwe na DJ Mag.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa