skol

Davido mu nzira zo kumurikira album ye ‘5Ive’ i Kigali

Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025

featured-image

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido uri mu rugendo rw’ibitaramo by’uruhererekane bizenguruka Isi aho ari kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘5Ive’, ageze kure ibiganiro byo gutaramira abakunzi be b’i Kigali mu Ukuboza 2025.

Amakuru ahari ni uko abareberera inyungu za Davido bamaze iminsi mu biganiro n’umwe mu basanzwe bategura ibitaramo i Kigali ndetse banamaze kumwoherereza amasezerano y’imikoranire ku buryo yabafasha gutegura iki gitaramo.

Nyuma yo kwakira aya masezerano ndetse bakagirana ibiganiro by’imikoranire, barangije impera z’icyumweru gishize bemeranyije ingingo zose ziyagize ndetse byari byitezwe ko ku wa 21 Nyakanga 2025, baba bamaze gushyira umukono ku masezerano.

Davido ushobora gutaramira i Kigali nta gihindutse, ari mu bitaramo nk’ibi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabitangiriye i Los Angeles ku wa 11 Nyakanga 2025, akazabirangiriza Atlanta ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Iyi album Davido ateganya kumurikira i Kigali yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Igaragaraho abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.

Ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya Oma Baba Olowo yasohotse mu 2012, A Good Time yasohotse mu 2019, A Better Time yasohotse mu 2020 na Timeless yasohotse mu 2023.

Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Isurukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 - 19 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa