skol

Davido utegerejwe i Kigali ahagaze ate mu muziki?

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Abakunzi b’umuziki w’icyamamare Davido bagiye kongera kugira ibihe byihariye, kuko uyu muhanzi w’umunya-Nigeria uzwi ku ndirimbo zakunzwe hirya no hino, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku itariki ya 5 Ukuboza 2025.

Davido utegerejwe i Kigali, ni umwe mu bahanzi baza mu Rwanda batikandagira ndetse hamaze kuba nko mu rugo kuko ahataramiye inshuro nyinshi, kandi ibitaramo ahakoreye bikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Agiye kuhataramira mu ruhererekane rw’ibitaramo amazemo iminsi byo kumenyekanisha album ye ‘5Ive’, yatangiye ku wa 11 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Uretse uyu mujyi yatangiriyemo muri Amerika, yanahakoreye ibindi mu yindi mijyi ndetse azaza mu Rwanda avuye mu wa Atlanta aho azaba yakoreye igitaramo ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Kuri iyi nshuro, bizaba ari ubwa gatanu ahataramiye dore ko ubwa mbere hari mu 2014, yongera kuhataramira mu 2015.

Ibi bitaramo byabanjirije icyo yahakoreye mu 2018 n’icya Giants of Africa aherukamo mu 2023.

Davido ufite album eshanu zirimo iheruka yise “5ive”, kuri ubu ari mu rugendo rw’ibitaramo byo kuyimenyekanisha. Yagiye hanze ku itariki ya 18 Mata 2025. Ikubiyemo indirimbo 17, zirimo ubufatanye n’abahanzi b’icyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Victoria Monét, Chris Brown, na Omah Lay.

Nk’uko ibitangazamakuru nka Billboard na OkayAfrica byabyanditse, ‘5ive’ ikomatanya amajwi atandukanye, harimo Afrobeats, R&B, n’izindi njyana z’isi yose, bigahesha umuziki we imbaraga nshya kandi ugezweho.

Iyi album igaragaza ko Davido ari umuhanzi ushobora guhuza umuziki gakondo w’Afurika n’amajwi mpuzamahanga, ndetse ikaba ikomeje kugaragaza impano ye yo gukora ibihangano by’icyubahiro ku rwego rw’isi.

Ni album ije ikurikira iyitwa “Oma Baba Olowo” yasohotse mu 2012, “A Good Time” yasohotse mu 2019, “A Better Time” yasohotse mu 2020 na “Timeless” yasohotse mu 2023.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, azanye imbaraga nshya mu muziki mu Rwanda, aho ateganya gutuma i Kigali haba ibirori bidasanzwe ku bakunzi be.

Iki gitaramo kizaba kimwe mu byaranze umwaka wa 2025 mu Rwanda, cyatewe inkunga na SKOL Malt, ikinyobwa gisanzwe kigezweho ku rubyiniro, imyidagaduro n’ibitaramo bikomeye.

Davido wavutse ku itariki ya 21 Ugushyingo 1992 i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye umuziki akiri muto, yihesheje izina rikomeye muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo “Dami Duro”, yamuhesheje ibihembo byinshi birimo na Headies Award. Kuva icyo gihe, yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe nka “Gobe,” “Fall,” “If,” “FIA” n’izindi, zatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrobeat.

Mu rugendo rwe, Davido yagiye akorana n’abahanzi bakomeye ku isi nka Chris Brown, Meek Mill, Popcaan, na Summer Walker, ndetse yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo BET Awards na MTV Africa Music Awards.

Mu minsi ishize, yongeye kwandika izina rye mu mateka y’umuziki mpuzamahanga nyuma yo kwemezwa nk’umwe mu bagize ‘Recording Academy’, umuryango utegura kandi ushinzwe ibihembo bikomeye bya Grammy Awards.

Kwinjira muri uyu muryango bituma Davido agira ububasha bwo gutora no kugira uruhare mu kugena abahanzi n’ibihangano by’indirimbo bizajya bihatanira ibihembo, ndetse n’abazabihabwa. Ni inshingano zikomeye kuko Grammy Awards ari byo bihembo bya mbere bikomeye ku isi mu ruganda rw’umuziki.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Recording Academy, Davido yagize ati: “Uyu ni umwanya uzahindura byinshi. Nize ko gutora bituma umuntu agira ijambo mu guhitamo ibyo buri mwaka bigomba kwitabwaho kandi bigashyirwa imbere.”

Yongeyeho ko ari ishema rikomeye kuri we kuba yarabaye umwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe, kandi ko yiteguye kuzagira uruhare rugaragara mu matora ategura ibi bihembo.

Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 - 19 Kanama 2023.

Davido agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na SKOL

Ni umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bamaze kwandika amateka ahambaye ku Isi

Yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa