Davido witegura gutaramira i Kigali, yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa
Yanditswe: Friday 24, Oct 2025
Davido uri mu myiteguro yo gutaramira i Kigali, yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nk’uko uyu muhanzi we ubwe yabyiyerekeye abamukurikira mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwaherekejwe n’amashusho n’amafoto yafatiye mu biro by’umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, Davido ntabwo yigeze agaragaza ko yigeze aganira na Emmanuel Macron ibijyanye na muzika, ahubwo yavuze ko baganiriye ku cyerekezo cyiza cy’Isi.
Mu mashusho yashyizwe hanze, hari aho Davido yageze ahamagara n’umugore we amwereka ko ari kuvugana na Perezida w’u Bufaransa ndetse bararamukanya.
Uyu muhanzi yari amaze iminsi mu Bufaransa cyane ko ari n’umwe mu baherutse kwitabira ibirori byo kumurika imideli bya ‘Paris Fashion Week’ byabaye ku wa 29 Nzeri 2025 kugezaku wa 7 Ukwakira 2025.
Muri iyi minsi Davido ari mu bihe byo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘5Ive’ aho ari no gukora ibitaramo byo kuyumvana n’abakunzi be mu bihugu bitandukanye.
Ni muri uwo murongo w’ibitaramo byo kumvana n’abakunzi be album ye nshya, azanataramira i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025 mu gitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena.
Abari kugitegura baherutse kwemerera IGIHE ko kizitabirwa n’abahanzi babiri mu bakoranye na Davido kuri iyi album ye nshya.
Ku rundi ruhande ariko, byitezwe ko kizanitabirwa na Kitoko Bibarwa witegura gutaha burundu mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 12 yimukiye mu Bwongereza aho yari atuye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *