skol
fortebet

Davido yahanuriwe kuzaba Perezida wa Nigeria

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 11, Jun 2025

Davido yahanuriwe kuzaba Perezida wa Nigeria

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri witwa John Anosike ukomoka muri Nigeria ariko akaba akorera muri Afurika y’Epfo, yahanuye ko umuhanzi Davido yatoranyijwe n’Imana ngo azabe Perezida wa Nigeria, akazahindura byinshi muri iki gihugu birimo kwagura ubukungu no guteza imbere ubumwe bw’abaturage.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye Pasiteri John Anosike ari mu rusengero avuga ko yabonekewe n’Imana ikamwereka ko Davido yahawe amavuta yo kuba umuyobozi ukomeye.

Yagize ati “Hari umusore ukomoka iwacu uzwi cyane kubera umuziki. Imana yamwise umugaragu wayo, imushyiraho amavuta. Izina rye ni Davido."

Yakomeje ati “Imana yavuze ko azaba Perezida wa Nigeria kandi azahuza igihugu”.

Pasiteri Anosike yavuze ko yabonye Davido apfukamye imbere ya Yesu, ari na bwo Yesu yamusutseho amavuta, bimwereka ko ari igikorwa cyera cyo gutegura umuyobozi utaha wa Nigeria.

Yongeyeho ko Davido ubwe ataramenya icyo Imana yamugeneye, ari na yo mpamvu yategetswe gusenga cyane kugira ngo arindirwe ubuzima, kuko “iyo amavuta amanukiye ku muntu, Satani aramubona”.

Uyu mupasiteri yakomeje avuga ko atari Davido gusa, ahubwo Imana iri gutoranya abantu mu bihugu bitandukanye ikazabakoresha mu mpinduka za politiki n’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa