skol
fortebet

Davido yahaye Mayorkun imodoka ya Tesla Cybertruck nk’impano yihariye

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

Davido yahaye Mayorkun imodoka ya Tesla Cybertruck nk'impano yihariye

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, yongeye kugaragaza ubucuti afitanye na mugenzi we Mayorkun amuha imodoka y’amashanyarazi yo mu bwoko bwa Tesla Cybertruck, imwe mu modoka zigezweho kandi zihenze ku isoko.

Ku wa 26 Nyakanga 2026, Davido yifashishije urubuga rwa Instagram atangaza ko yahaye Mayorkun iyi modoka nk’impano. Yashyizeho ifoto yayo ayiherekeza n’ubutumwa bugira buti: "Akira iyi mpano, Mayorkun. Ndagukunda, kandi uzayihabwa ejo."

Nyuma y’ubwo butumwa, Mayorkun nawe yahise agaragaza ibyishimo bye abinyujije kuri Instagram Story, ashimira Davido kuri iyo mpano y’agaciro. Aba bahanzi bakomeje kubana neza n’ubwo ibikorwa byabo by’umuziki bitagikorerwa mu nzu imwe.

Tesla Cybertruck ni imodoka ikorwa na sosiyete ya Tesla yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangijwe ku isoko mu mwaka wa 2023, aho ibiciro byayo bitandukana bitewe n’ubwoko, bikaba biri hagati ya 69.990$ na 99.990$.

Iyi mpano ije yibutsa umubano umaze imyaka myinshi hagati ya Davido na Mayorkun. Mu mwaka wa 2016, Davido ni we wafashije Mayorkun kwinjira mu muziki amusinyisha muri DMW (Davido Music Worldwide). Bombi bakoranye kugeza mu 2021, igihe batandukanaga mu bwumvikane, ariko bakomeza kugirana umubano wa hafi.

Mbere yo kuva muri DMW, Mayorkun yari amaze gushyira hanze album ye ya mbere yise "The Mayor of Lagos" yasohotse mu 2018. Nyuma yo gusoza amasezerano ye na DMW, yakomereje ibikorwa bye muri Sony Music West Africa, aho yakomeje guteza imbere umuziki we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa