skol

Davido yashimiye Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo cye

Yanditswe: Saturday 06, Dec 2025

featured-image

Davido yashimiye Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo cyo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘5Ive’ yakoreye muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025.

Ku rukuta rwa X rwa Madamu Jeannette Kagame hashyizwe amashusho amugaragaza ari muri BK Arena yitabiriye iki gitaramo.

Nyuma yo kubona ayo mashusho, Davido yayatanzeho igitekerezo agira ati “Mwakoze cyane nyakubahwa, kwitabira kwanyu ni ikimenyetso cy’urukundo.”

Mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye yise ‘5Ive’, Davido ari gukora ibitaramo bitandukanye bizenguruka Isi, kimwe muri ibyo ni icyo yakoreye i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abatari bake bari bakubise buzura inyubako ya BK Arena, cyane ko amatike yo kucyitabira yashize mbere y’icyumweru.

Ni igitaramo cyagaragayemo abandi bahanzi nka Kitoko Bibarwa, Riderman, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kid From Kigali, Logan Joe n’itsinda ry’ababyinnyi rya Divine Uwa.

Mu bandi basusurukije abantu harimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Alisha n’abandi benshi.

Nyuma y’iki gitaramo, Davido ategerewe mu cyo gusabana n’abakunzi be ‘Meet & Greet’ kiza kubera ‘The Pinnacle’ ku i Rebero.

Nyuma y’ibi bitaramo afite mu Rwanda, Davido agomba guhita yerekeza muri Arabie Saoudite aho afite ibitaramo bibiri.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari ageze muri BK Arena ahabereye iki gitaramo

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bishimiye iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rugero rwo hejuru

Davido yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa