skol
Fortebet

Davido yashyizwe mu mubare w’abakurikirwa na Cristiano nyuma yo kumuririmba

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 8 August 2017

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomeye bakurikirwa na Cristiano Ronaldo kuri instagram. Ni nyuma yo kumuririmba mu ndirimbo yise ‘Fall’ iharawe cyane muri iyi minsi.

Davido asanzwe ari umunyamuziki wubashywe muri Nigeria akora muzika w’ubucuruzi nk’uko yakunze kubitangaza. Uburyo iyi ndirimbo ‘Fall’icuranzwe ndetse n’uburyo amashusho yayo ayobowe byazamuye igikundiro cyayo ari nabyo byatumye Ronaldo ayumva.

Uyu mukinnyi yafashe umwanzuro wo kumukurikirana nyuma y’uko yiyumvishe muri iyi ndirimbo. Davido wamamaye mu ndirimbo nka: If, Aye, Gobe, Skelewu zazamuye izina rye biba akarusho mu ndirimbo ‘Fall’ yavuzemo igihangange Cristiano Ronaldo.

Ubusanzwe uyu mukinnyi kuri instagram akurikira abantu 379 gusa. Mu ruganda rwa muzika, Ronaldo akurikira ibyamamare by’abanyamerika nka Selena Gomez, 50Cent, Justin Timberlake, Alicia Keys ndetse na Beyonce.

Kuri ubu yamaze no kongera uyu mubare aho Davido nawe yisanze kuri uru rutonde, we akurikiwe n’abantu basaga Miliyoni 108 kuri Instargram.

Ronaldo yahise yerekana ifoto yatangiye gukurikirana Davido kuri instagram

Davido akurikira ibihumbi bine [Follow], agakurikirwa n’abantu basaga gato Miliyoni enye n’igice, Followers.

Published on Jun 2, 2017....Music video by Davido performing Fall. (C) 2017 Sony Music Entertainment International Limited

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ghi

    He’s in love wit yu...hahhhh.nice video tho

    August 2017
  • chat_bubble ghi

    He’s in love wit yu...hahhhh.nice video tho

    August 2017

Inzindi nkuru

Sheebah Karungi yagaragaje ko atigeze ashyigikira ihohoterwa Sandra Teta...

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri kubarizwa mu Rwanda yagaragaje agahinda...
12 August 2022 0

Nana avuze icyo abantu bakwiye kwitaho mbere yo kubana mu kwirinda...

Umukinnyi wa Filime Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime...
12 August 2022 0

Social Mula nawe yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abahanzi, yihaniza...

Umuhanzi Social Mula yunze murya @kenny_sol atangaza ko utegura ibitaramo...
11 August 2022 0

Nyuma y’iminsi Sandra Teta akorerwa ubuvugizi yatashye mu Rwanda

Nyuma y’iminsi havuzwe ko Ababyeyi ba Sandra Teta berekeje muri Uganda...
11 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye Miss Rwanda...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye...
11 August 2022 0

Huye: Uwasambanyije umwana we kubera inzoga yahanishijwe igihano...

Umugabo wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, wari ukurikiranyweho...
11 August 2022 0