skol

Davido yatangaje ko Perezida wa Nigeria ariwe watumye akomeza umuziki

Yanditswe: Wednesday 16, Apr 2025

featured-image

Umuhanzi Davido yatangaje ko kuba Perezida wa Nigeria yarakunze indirimbo ye yise ‘Dami Duro,’ aribyo byatumye abasha gukomeza gukora umuziki nyuma y’igihe Se amufungira amayira.

Davido nk’umwana wo mu baherwe, yakuze umubyeyi we umubyara adashaka ko ajya mu muziki ariko umwana we akawukunda. Ibi byatumye basa nk’abahangana.

Davido yakoraga umuziki bisa nkaho awukorera ku gitugu mu gihe umubyeyi we yakoreshaga imbaraga z’amafaranga mu guhagarikisha ibitaramo bye, gufunga ababiteguye ndetse n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye na byo.

Mu mwaka wa 2012, nibwo Davido yashyize hanze indirimbo ‘Dami Duro,’ yamamaye cyane ndetse igera i bukuru kwa Perezida Goodluck Jonathan wayoboraga Nigeria muri icyo gihe.

Uyu Perezida yarayikunze cyane ndetse ayigira indirimbo yo kwitabiraho kuri telephone.

Nyuma y’uko bimenyekanye ko ariyo yitabiraho, abantu benshi batangiye kuganiriza Se wa Davido bamubwira kureka umwana agakora umuziki hanyuma nawe atangira kuva ku izima gutyo.

Ibi Davido yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Power 105.1 FM yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaruka ku rugendo rwe rw’umuziki.

Davido yagize ati “Data yemeye ko nkomeza gukora umuziki nyuma yo kumva indirimbo yanjye ya Kabiri ‘Dami Duro,’ yatumbagiye cyane.

Mbere y’icyo gihe, Data yakoreshaga abapolisi n’abasirikare hanyuma bagahagarika ibitaramo byanjye, bagafunga ababiteguye, abahanzi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’igitaramo cyanjye.”

Akomeza agira ati “Ariko ubwo Dami Duro yigaruriraga imitima ya benshi, ndatekereza ko yari indirimbo yo kwitabiraho ya Perezida. Hari umuntu wambwiye ko bahise batangira kuganiriza data kugira ngo andeke nkore umuziki.”

Davido avuga ko nyuma y’aho, yemeye gusubira ku ishuri ariko kubera uburyo yatinyaga Se batigeze baganira ngo amubwire niba yaramwemereye gukora umuziki ariko uko iminsi yagize iza, baraganiriye Davido yereka Se ko yakoramo umuziki Business.

Nyuma y’ibyo byose, Davido yaje kuba umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Isi ndetse akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye kandi bafatwa nk’abibihe byose barimo Chris Brown ndetse anegukana ibihembo byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa