skol
fortebet

Davido yavuze uko ifoto yafashwe asinziriye yamugejeje ku ntekerezo zo kwiyambura ubuzima

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 01, Aug 2026

Davido yavuze uko ifoto yafashwe asinziriye yamugejeje ku ntekerezo zo kwiyambura ubuzima

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, yatangaje ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yahuye n’ikibazo cyamukoze ku mutima ku buryo cyamugejeje ku ntekerezo zo kwiyambura ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye na Vibe Podcast, Davido yavuze ko icyo kibazo cyabaye hashize igihe gito atangiye kwamamara. Icyo gihe yari amaze gusohora indirimbo ebyiri zari zarakunzwe cyane, izina rye ritangira kumenyekana mu ruhando rwa muzika.

Yasobanuye ko yari yagiye gutaramira muri Ghana, aho yakiriwe n’abafana benshi. Nyuma y’igitaramo, yerekeje mu kabyiniro, aza kumenyana n’umukobwa bahurira aho, nyuma bajyana mu cyumba yari acumbitsemo muri hoteli.

Davido yavuze ko icyo gihe yari akiri muto kandi yishimiye uburyo yari amaze gukundwa cyane, cyane cyane n’abakobwa.

Yagize ati: "Byari ubwa mbere ngiye mu cyumba cya hoteli ndi kumwe n’umukobwa. Nibuka ko ryari ijoro ryiza kandi nari nishimye."

Gusa ngo ibintu byahindutse bukeye bwaho, ubwo uwo mukobwa yamufotoraga asinziriye atabizi, agashyira iyo foto ku mbuga nkoranyambaga. Mu kanya gato, iyo foto yatangiye gukwirakwira, bituma avugwa cyane mu buryo butari bwiza.

Uyu muhanzi yavuze ko yakanguwe n’umujyanama we wakubitaga urugi amubwira gutuza no kudahangayika. Nyuma ni bwo yamenye ko ifoto ye yari imaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse umuryango we wari watangiye kumuhamagara ushaka kumenya ibyabaye.

Yagize ati: "Papa yarampamagaraga, bashiki banjye na bo barampamagaraga. Numvise igitutu gikomeye cyane."

Davido yemeye ko icyo gihe yahungabanye ku buryo iyo aza kubona uburyo bworoshye bwo kwiyambura ubuzima, ashobora kuba yarabikoze.

Mu magambo ye yavuze ati: "Iyo mbona ahantu harehare uwo munsi, mba narahisimbutseho. Nari nkiri muto kandi sinari nzi uko umuntu w’icyamamare agomba kwitwara."

Yasobanuye ko nyuma y’icyo kibazo yigiye isomo rikomeye ryamufashije gusobanukirwa akamaro ko kurinda ubuzima bwe bwite no kwitondera abantu yegereza.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu yitwararika cyane ibyo akora n’abo yemera kumwegera, kuko yamaze kumenya ko ubuzima bw’icyamamare busaba ubushishozi n’ubwirinzi bwihariye kugira ngo izina n’icyizere byubahirizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa