skol

Davido yemeje ko yifuza kubaka inzu yo kuruhukiramo mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Davido uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika yewe n’Isi muri rusange, akaba umwe mu bahanzi bazwiho kugira agatubutse, aherutse kwemeza ko yifuza kubaka inzu yo kujya aruhukiramo mu Rwanda.

Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Sanny Ntayombya mu kiganiro cye ‘The Long Form’ bakoranye ubwo uyu muhanzi aherutse gukorera igitaramo i Kigali.

Uyu muhanzi yari amaze kugaruka ku bucuruzi bwibanda cyane mu bwubatsi afite mu bihugu bitandukanye, bityo umunyamakuru amubaza niba ajya atekereza gushora imari ye mu Rwanda.

Asubiza umunyamakuru, Davido yagize ati “Cyane rwose, ndifuza kugura ubutaka mu Rwanda nkahubaka inzu yo kujya nduhukiramo, nkaza i Kigali by’iminsi mike kwiruhukira no kugabanya ibilo.”

Davido yavuze ko yifuza gushora imari muri Afurika mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Ghana, Nigeria hose akazibanda mu bijyanye n’ubucuruzi bw’inzu.

Davido w’imyaka 33 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika n’Isi muri rusange akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Georgia mu Mujyi wa Atlanta.

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwa Nigeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye umuziki mu 2010 arangwa no guhozaho kuko kuva yatangira uyu mwuga nta mwaka w’ubusa atari umwe mu bafite indirimbo ziri kubica ku Isi.

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido uherutse kurushinga na Chioma Rowland Adeleke, ni umuhungu w’umukire wo muri Nigeria witwa Adedeji Tadujini Adeleke.

Umubyeyi wa Davido abarirwa arenga miliyari 1,5$ mu gihe umuhungu we atunze ibibarirwa hagati ya miliyoni 70-90$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa