skol
fortebet

Davis D ahishuye ko uretse gukorera ibitaramo i Burayi yahaboneye n’inkumi yigaruriye umutima we

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y abenshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamamaye nka Davis D nyuma y’igihe kigera mu kwezi akorera ibitaramo bitandukanye k’umugabane w’i Burayi yahishuye ko uretse kuhakorera ibitaramo yanahungukiye umukunzi wigaruriye umutima we.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’Igihe yagarutse kunkumi bari gukundana ati" “Nibyo mfite umukunzi utuye inaha, tumaze iminsi turi kumwe.”

Abajijwe niba ari Umunyarwandakazi bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ati “Ni umunyarwandakazi kuko imico n’ururimi avuga tubyumvikanaho.”

Ibi byashimangiye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabonye inkumi ikomoka mu Burundi bari mu rukundo ariko isanzwe ituye ku Mugabane w’i Burayi.

Hari amakuru avuga ko nubwo bari basanzwe bavugana ibyo gushimana no gukomeza urukundo rwabo byakomeye ubwo Davis D yerekezaga i Burayi.

Davis D yahishuye ko amaze gukorera amashusho y’indirimo ebyiri k’umugabane w’i Burayi kandi ko ari gutegura igitaramo azakorera mu Rwanda azanamurikiramo Album ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa