skol
fortebet

Davis D yahishuye impamvu yahisemo gucuruza udukingirizo

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Davis D ukunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yahishuye impamvu yahisemo gucuruza udukingirizo nicyo bizafasha urubyiruko ndetse n’abashakanye kuruta uko byari bimeze.

Sponsored Ad

Davis D agiye gushyira ku isoko udukingirizo twe yise "D Protection" mu rwego rwo gufasha abakundana n’abashakanye kujya bikingira mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Davis D yavuzeko ko yari amaze igihe yiga kuri uyu mushinga nabafatanya bikorwa be, mu gufasha urubyiruko mu gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara.

Ati "Kunshingano zanjye mukwigisha no kubera ikitegererezo urubyiruko nishimiye kubagezaho umushinga maze iminsi nkoraho njyewe nabafatanya bikorwa banjye rubyiruko umwanya nuyu wo gukaza ingamba mukwirinda icyorezo cya SIDA nizindi ndwara dukoresha agakongirizo ladies and gentlemen D condoms 🎯coming soon Twirinde twese umwaka mushya mubuzima bwiza"

Aganira n’Igihe yavuze ko abantu benshi bakunze kuvuga ko ibikorwa bye byamamaza ubusambanyi bikaba biri no mu byatumye ahitamo uyu mushinga kuko yizera ko wafasha benshi.

Ati “Abantu benshi bakunze kuvuga ko ibihangano byanjye bishora abantu mu busambanyi, byatumye ntekereza icyo nakora mu rwego rwo kurinda urwo rubyiruko mpitamo gutangiza ubucuruzi bw’udukingirizo.”

Uyu musore avuga ko afite icyizere cy’uko ikorwa ry’udukingirizo twe bizafasha abatari bake guhindura imyumvire ku ikoreshwa ryatwo bityo bakabasha kwirinda ingaruka bashoboraga guhurira na zo mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa