skol

Davis D yahishuye ipfundo ry’umwuka mubi umaze igihe hagati ye na Element

Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026

featured-image

Davis D yahishuye ko umwuka mubi umaze igihe hagati ye na Element ushingiye ku kuba uyu musore utunganya indirimbo z’abandi bahanzi atarigeze yubahiriza amasezerano bagiranye mu myaka ibiri ishize.

Ni amasezerano bagiranye ubwo basohoraga indirimbo ‘Bermuda’ Davis D yari yakoranye n’abarimo Bushali na Bull Dogg, icyo gihe ikaza gusibishwa n’umucuranzi wo muri Nigeria wari washyizemo Saxophone ariko bakayisohora atishyuwe.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isibwe, Davis D n’abo bakorana bishatsemo 400$ (arenga ibihumbi 570Frw) icyakora bumvikana na Element ko ayo bazayaheraho bakorana indi ndirimbo.

Nyuma rero y’uko amafaranga yishyuwe indirimbo igasubizwa ku mbuga zicuruza imiziki, Davis D yavuze ko yatangiye kubura Element, aha hakaba ariho haturutse umwuka mubi bamaranye hafi imyaka ibiri.

Ibi Davis D yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’, aho yagize ati “Element amateka njye nawe twagiranye sinshaka kuyatobanga, nawe rero yakabaye aba gutyo. Yakabaye aba umuntu w’umugabo akareka kuvugira mu gikari ibintu bitari ngombwa. Amafaranga y’iriya Saxophone nitwe twayishyuye, niba we yariyitiriye ko yayishyuye nta kibazo. Amafaranga yishyuwe na Bagenzi Bernard ariko atubwira ko ayo tuzayaheraho dukora indi ndirimbo, kuva ubwo ahita atangira kubura.”

Davis D yahakanye amakuru yo kujyana Element muri RIB, ahamya ko ikibazo cyabaye hagati yabo cyatewe n’uko Element yananiwe kubahiriza ibyo bumvikanye.

Davis D yavuze ko ashobora gukorana na Element nk’abanyamuziki ariko badashobora gukorana nk’abasezeranye guhora bakorana, ahamya ko we nk’umuhanzi afite inyungu mu gukorana n’abandi bahanga mu gutunganya indirimbo.

Davis D yavuze ko ipfundo ry’umwuka mubi uri hagati ye na Element ari indirimbo yemeye kumukorera bikarangira abuze

Davis D yavuze ko ipfundo ry’umwuka mubi uri hagati ye na Element ari indirimbo yemeye kumukorera bikarangira abuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa