skol
fortebet

Denzel Washington agiye kugaragara mu gice cya Gatatu cya ‘Black Panther’

Yanditswe: Saturday 07, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Filime ya Black Panther 3 iri gutegurwa, ndetse izayoborwa na Ryan Coogler nk’uko byagenze no mu bice bibiri byayibanjirije. Uyu muyobozi aherutse kwemeza ko yanditse iyi filime atekereza mu mutwe we izina ry’umukinnyi ukomeye wigeze kwegukana Oscar, Denzel Washington, ndetse birasa nk’aho yamaze kwemera kugaragaramo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro giherutse gutambuka kuri Podcast ya ‘7PM in Brooklyn’ ari kumwe na Carmelo Anthony, Ryan Coogler yavuze ko yifuje gukorana na Denzel kuva ku munsi wa mbere ategura iyi filime. Ati: “Namwifuzaga kuva kera. Ntekereza ko ari we mukinnyi w’ikinamico ukomeye cyane ukiriho, kandi ibyo asobanuye ku muco wacu, birarenze.”

Yakomeje avuga ko amaze igihe avugana na Washington ku bijyanye n’iyi filime, kandi ngo yaratunguwe ubwo uyu mukinnyi yayivugagaho mu ruhame. Ati: “Maze igihe mbivugana na we, sinari niteze ko abivugira mu ruhame, ariko si nko kubeshya kuko ni ukuri.”

Mu Ugushyingo 2024, Denzel Washington yagaragaye mu kiganiro “The Today Show”, atangaza ko Coogler yamwandikiye uruhare rwe muri Black Panther 3.

Ibyo byahise bituma ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko yemeje uruhare rwe muri iyi filime. Nyuma y’aho, muri Podcast ya Variety’s Awards Circuit, Washington yavuze ko yahamagaye Coogler amusaba imbabazi kuba yarabitangaje hakiri kare, ariko yongera kumushimira, amwita “umuhanga.”

Muri Werurwe 2025, yongeye kubigarukaho mu kiganiro kuri YouTube, avuga ko ashishikajwe cyane no gukorana n’uwo muyobozi. Coogler na we yagaragaje ko n’ubwo ari we wanditse filime, igisubizo cya nyuma kiri mu maboko ya Washington, ati: “Ndamushaka cyane, ariko bizaterwa n’uko abishaka.”

Denzel Washington yashimangiye ko iyi filime iri mu mishinga izakorwa mbere yo gusezera muri Sinema, aho azakurikizaho gukina muri Othello na King Lear.

Filime ‘Black Panther’ ni imwe mu zikunzwe cyane muri Marvel. Igice cya mbere cya Black Panther cyasohotse mu 2018, cyinjiza Miliyari zirenga 1.3 z’amadolari, gihindura amateka ya sinema mu kugaragaza Afurika nk’ahantu h’ubuhanga, ubwigenge n’umuco.

Yari iyobowe na Chadwick Boseman: Uyu mukinnyi yitabye Imana mu 2020, maze igice cya kabiri kitwa Wakanda Forever (2022) cyibanda ku kumwibuka no gushakisha uwamusimbura.

Ryan Coogler ni we muyobozi n’umwanditsi w’iyi nkuru kuva yatangira, kandi amaze kwamamara nk’umwe mu bayoboye neza mu mateka ya Marvel.

Black Panther yagaragaje Afurika mu ishusho nziza; kuko igaragaza igihugu cy’inkomoko ya Afurika gifite ikoranabuhanga rihambaye (Wakanda), bisimbura uburyo Afurika yagaragazwaga kenshi mu buryo bugaragaza ubukene n’ubucakara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa