skol
fortebet

Diamond na Zari bateguje firime yakataraboneka izahuriramo ibyamamare byo muri Africa

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond n’umuherwekazi Zari babyaranye abana babiri, bashyize hanze imbanziriza mushinga ya filime yabo ‘Young, Famous & African’ izagaragara kuri Netflix mu kwezi gutaha kwa Werurwe.

Sponsored Ad

Ibyo gushyira hanze iyi filime byatangajwe na Zari yifashishije imbuga nkoranyambaga. hari aho yagize ati"Africa ntigeze mbona mbere. Birahambaye, biteye ubwuzu kandi nanjye byankozeho. Ntukwiye gucikwa ‘Young, Famous & African’ izasohoka muri Werurwe tariki 18 izahsyirwa kuri Netflix gusa".

Iyi filime izaba azaba igizwe na epizode 7 yavuzweho n’ibi byamamare mu 2021. Aba bombi bavuze ko bazagaragaza ubuzima bwabo bwite muri iyi filime. Cyakora nyuma yo kuvuga ibi ibitangazamakuru byinshi byavuze ko iyi filime igiye kubahuza ishobora kongera kubyutsa umubano wabo mu buryo budasanzwe! Diamond nawe yagaragaje ko iyi filime izaba irimo umuco abisangiza abakunzi be kumbuga nkoranyambaga. Ukurikije agace gato kashyizwe hanze umuntu yakwita imbanziriza mushinga mu buryo bwo kwamamaza iyi filime, isa n’iyatwaye ubushobozi buhambaye.

Izagaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye byo muri Nigeria, Africa y’Epfo ndetse no muri Africa y’uburasirazuba. Muri ibi byamamare harimo nka Khanyi Mbau, Diamond Platnumz, Annie Macaulay-Idibia, 2Baba, Zari, Andile Ncube n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa