Diamond Platnumz akeka ko bamwe mu bana afite atari abe
Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025
Diamond Platnumz yemeye ko atazi neza umubare nyawo w’abana yabyaye, kandi ko ashidikanya niba abo bivugwa ko yabyaranye n’abagore batandukanye bose ari abe koko.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Yavuze ko nubwo yita ku bana batandukanye bivugwa ko ari be, akeka ko hari bamwe bashobora kuba atari abe ku buryo bw’amaraso.
Ati “Mfite abana, ariko nzi neza ko hari abatari abanjye. Sindi umuntu ukunda gutongana n’abagore babyaye abana banjye, ni yo mpamvu mbafasha bose.”
Abajijwe umubare wa nyawo w’abana be, Diamond yahise azuyaza, mu gusubiza agira ati “Bashobora kuba bane, batanu cyangwa batandatu. Nk’uko nabivuze, ibi bintu rimwe na rimwe biramvanga cyane. Ariko ngerageza uko nshoboye kwita kuri buri wese.”
Diamond Platnumz yamamaye cyane mu rukundo n’abagore b’ibyamamare barimo Zari Hassan ukomoka muri Uganda bafitanye abana babiri, Hamisa Mobetto wo muri Tanzania bafitanye umwana umwe ndetse na Tanasha Donna wo muri Kenya nawe bafitanye umwana umwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *