Ibimenyetso by’uko urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rushobora kuba rwararangiye bikomeje kwiyongera, ni nyuma y’aho aba bahanzi bombi bahagaritse gukurikirana ku rubuga rwa Instagram.
Uretse kutagikurikirana kuri uru rubuga nkoranyambaga, Zuchu yanasibye amakuru yose yari kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko ari umugore wa Diamond Platnumz. Yanasibye kandi ibisobanuro byerekanaga ko abarizwa muri Wasafi Records, inzu ifasha abahanzi ya Diamond.
Ibi bibaye nyuma y’uko Zuchu, mu minsi ishize, atangaje ko yamaze gutandukana na Diamond Platnumz ndetse ko bombi bari mu nzira zo gusaba gatanya.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu yagize ati:
"Njyewe n’uwahoze ari mugenzi wanjye twatandukanye, kandi turimo turasaba gatanya. Nubwo ari umwanzuro wangoye, nyuma y’imyaka itandatu turi mu rukundo nahisemo kwikunda no gukomeza ubuzima bwanjye."
Yakomeje yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we amahirwe masa, avuga ko icyo yifuza muri iki gihe ari ukwita ku buzima bwe no ku kazi ke.
Diamond Platnumz na Zuchu batangaje ko basezeranye mu idini ya Islam ku wa 1 Kamena 2025. Icyakora, mu myaka itandatu bamaze bakundana, urukundo rwabo rwakunze kuvugwamo ibibazo n’ugutandukana kwa hato na hato mbere yo kongera kwiyunga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *