skol
fortebet

Diamond wamamaje Raila Odinga utahiriwe n’insinzi yagize icyo abivugaho

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo muri Kenya nibwo hatangajwe imyanzuro yavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Kenya aho insinzi yegukanywe na William Samoei Arap Ruto wari usanzwe Visi Perezida w’iki Gihugu naho Raila Odinga bari bahanganye wanamamajwe cyane na Diamond ntiyahirwa.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumenya ko Raila Odinga atahiriwe no kuyobora iki Gihungu abantu benshi bagize amatsiko yo kumenya icyo Diamond ari bubivugeho cyane ko ari umwe mu bahanzi bishyuwe akayabo k’amafaranga angana na Miliyoni 230 z’amashilingi ya Tanzania kugirango bamamaza Railla Odinga.

M u butumwa Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko nta ruhande abogamiyemo kuri we icyo yifuza ari amahoro kubanya Kenya.

Mu butumwa uyu muhanzi yanditse yagize ati"Mwarakoze abanya Kenya kubwo gusoza igikorwa cy’amatora, mugatora Perezida.

Akomeza agira ati"Ubu rero si ikipe ya Ruto,iya Raila cyangwa se Wajackoya.Ni ubumwe bw’ikipe ya Kenya kugira ngo dukomeze kubaka Igihugu cya Kenya n’abagituye".

Bamwe mu babonye ubutumwa bwa Diamond bamwe babyakiriye neza abandi bavuga abikoze mu rwego rwo kugirange azahabwe uburenganzira ku ngoma ya Ruto cyane ko we yagaragaje ko yari ashyigikiye Raila Odinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa