skol
fortebet

Diamond yaguriye impano Zuchu yita mushiki we

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike umuhanzi Diamond atangaje ko yatandukanye na Zuchu ku birebana n’urukundo ndetse ko kuri ubu babanye nk’abavandimwe(Mushiki na Musaza) yamuguriye impano bitangaza benshi.

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi mukuru w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya WCB Wasafi, yahaye impano y’ishene, umuhanzikazi Zuchu bavuzwe mu rukundo igihe kirekire ariko bakaza kubihakana bavuga ko ubu babanye nka mushiki na musaza.

Ni impano yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Wasafi, hatangazwa ko ari iyo Diamond Platnumz yaguriye umuhanzikazi Zuchu.

Byavugishije abantu benshi kuko nta minsi yari iciyemo batangaje ko babanye nka mushiki na musaza aho kuba abakunzi nk’uko byahoze bihwihwiswa.

Ni impano Diamond Platnumz yaguze ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ubwo yari mu Bwongereza.

Bamwe mu babibonye bahamije ko bari mu rukundoibyo bakora byose ari ukujijisha cyane ko bombi bagaragaza ko nta mu bano wihariye bafitanye kuva umunsi Zuchu atangaza ko nta mukunzi afite(Single) ndetse ko adakunda abantu bakomeza kuvuga ko akundana na Diamond.

Nyuma y’iminsi mike Zuchu atangaje ibi Diamond yaje yerura avuga we na Zucho nta mubano wihariye bafitanye ahubwo ko ari abavandimwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa