skol
fortebet

Diamond yahatiwe gusobanura aho yakuye imitungo nyuma yo gushinjwa gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Icyamamare, Diamond Platnmuz, umaze kumenyekana cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yasabye n’ikigo gishinzwe imisoro muri Tanzania gusobanura aho yakuye ubukire nyuma y’uko akurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.
Muri Mutarama 2017, Diamond yongewe ku rutonde rw’abantu bakomeye muri Tanzania bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge mu rubyiruko barimo, abahanzi batandukanye, abayobozi ndetse n’abacuruzi bashinjwa.
Polisi yo muri Tanzania ikorera mu mujyi w Dar es (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Icyamamare, Diamond Platnmuz, umaze kumenyekana cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yasabye n’ikigo gishinzwe imisoro muri Tanzania gusobanura aho yakuye ubukire nyuma y’uko akurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Muri Mutarama 2017, Diamond yongewe ku rutonde rw’abantu bakomeye muri Tanzania bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge mu rubyiruko barimo, abahanzi batandukanye, abayobozi ndetse n’abacuruzi bashinjwa.

Polisi yo muri Tanzania ikorera mu mujyi w Dar es Salaam, yakoze iperereza rikomeye ifunga bamwe mu bakekwaho icyo cyaha barimo na Miss Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond, waje kuva muri gereza ariko buri cyumweru yita Polisi.

Diamond yasabye gusobanura ukuri ku mitungo yose yibitseho

Muri iki cyumweru dusoje, Diamond yahamagajwe imbere y’ikigo gishinzwe imisoro muri Tanzania [Tanzania Revenue Authority] ngo asobanure aho akura ayo mafaranga niba atari ayo akura mu gucuruza ibiyobyabwenge muri rubanda.

Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’Inzu itunganyamuzika ya Wasafi Records, yongeye no kwibutsa kwerekana impapuro zigaragaza ko yishyuye imisore muri iki cyumweru ageretseho ni nyungu.

Diamond mu minsi ishize waciwe amande ubwo yagaragara ku mashusho atwaye imodoka atambaye umukandara, yasabwe no kwerekana impapuro zose yishyuriyeho imisoro kuva yatangira gukora ubucuruzi.

Diamond avugwaho ubutunzi bukomeye burimo inzu zihenze ndetse n’imodoka z’agaciro
Diamond aherutse kugurira umugore we inzu muri Afurika y’Epfo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa