skol
fortebet

Diamond yaririmbiye umuhungu wa nyakwingendera Katauti mu birori byo guhabwa isakaramentu ry’Ukarisitiya [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yitabiriye ibirori by’umuhungu wa nyakwigendera Hamad Katauti yabyaranye na Irene Uwoya[Oprah], umuhango wo guhabwa Isakaramenyu ry’Ukarisitiya Krish Ndikumana yatangaje benshi bibaza impamvu yahinduye idini akava muri Isilamu akajya muri Katurike.
Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 nibwo Ndikumana Krish yahawe isakaramentu rya Ukarisitiya. Wari umunsi udasanzwe kuri Irene Uwoya benshi bazi nka Oprah, nyina wa Ndikumana Krish wamuteguriye ibirori (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yitabiriye ibirori by’umuhungu wa nyakwigendera Hamad Katauti yabyaranye na Irene Uwoya[Oprah], umuhango wo guhabwa Isakaramenyu ry’Ukarisitiya Krish Ndikumana yatangaje benshi bibaza impamvu yahinduye idini akava muri Isilamu akajya muri Katurike.

Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 nibwo Ndikumana Krish yahawe isakaramentu rya Ukarisitiya.

Wari umunsi udasanzwe kuri Irene Uwoya benshi bazi nka Oprah, nyina wa Ndikumana Krish wamuteguriye ibirori by’akataraboneka.

Bwa mbere atangaza ko umuhungu we agiye guhabwa Isakaramentu, ibibazo byabaye byinshi abantu bibaza impamvu uyu mwana se yari umuyisilamu ariko nyina akaba yaramuhinduye umukristo.

Nyuma y’uko umwana we ahawe iri Sakaramentu, Oprah yavuze ko umwana we atigeze aba umuyisilamu ndetse ko na we ubwe atigeze aba we ahubwo basezeranye buri umwe akaguma mu idini rye.

Ati”njye na Hamad [Katauti] dukora ubukwe twasezeranye muri Kiliziya Gatolika hanyuma buri umwe akomeza mu idini rye, Krish ntabwo yigeze aba umuyisilamu, yakuranye nanjye rero akurira mu idini ryanjye. Namara gukura azihitiramo idini ashaka ariko ntabwo yigeze aba umuyisiramu.”

Ni ibirori byagaragayemo abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro ya Tanzania, barimo n’umuhanzi Diamond umaze kubaka izina mu muziki w’Isi na Afurika.

Diamond yaririmbiye umuhungu wa Hamad Katauti

Byari ibirori bibereye ijisho byari byatumiwemo abantu bake, nk’uko amafoto Irene Uwoya yasangije abamukurikira abigaragaza.

Hari tariki ya 11 Nyakanga 2009 ubwo Ndikumana Hamadi Katawuti yakoraga ubukwe bw’agatangaza na Oprah, ufite izina rikomeye mu bakinnyi ba filimi muri Tanzaniya.

Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ba nyiri ubwite baje gutangaza ko bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya babyaranye umwana umwe, mbere y’uko uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitaba Imana mu 2017.

Mbere gato yo kwitaba Imana, Ndikumana Hamad Katauti wari usigaye ari umutoza muri Rayon Sports, yari yaratangaje ko yatandukanye burundu na Irene Uwoya.

Ndikumana Krish na ari kumwe n’umunyarwenya Steven Nyerere


Krish arikumwe na Nyina umubyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa