Umuhanzi Diamond Platnumz uherutse kwiyunga na se nyuma y’imyaka 20 bari bamaze batavugana,yamaze kumusinyisha mu nzu ye ya muzika “Wasafi”.
Ku wa 23 Mata 2019,nibwo Diamond na se bahuriye muri studio za Radio ye nshya “Wasafi FM”,bariyunga,babyinana umuziki none byarangiye amusinyishije mu nzu ya Wasafi ndetse anamushakira umujyanama wihariye uzamufasha kubaka izina.
Mzee Abdul wahemukiye cyane Diamond na nyina akabasiga ubwo bari mu bukene bukabije,yamaze kwiyunga n’uyu muhungu we umaze kubaka izina cyane ku isi mu njyana ya Bongo Flava.
Uretse kuba Mzee Abdul yasinye muri Wasafi,Diamond Platnumz na mushiki we bari gushaka uko yajyanwa kuvurirwa hanze ya Tanzania uburwayi bw’ibirenge bwamubayeho karande.
Uyu musaza mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaye mu ndirimbo ‘Mwewe’ yafatanyije n’abandi bahanzi bakomeye barimo Sungura Madini na Blood Gaza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *