skol
fortebet

Diamond yatangaje akayabo kacibwa Zuchu mu gihe yagerageza kuva muri Wasafi

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi winzu ireberera inyungu z’abahanzi muri Tanzania izwi nka Wasafi yatangaje ko mu gihe umuhanzikazi Zuchu yakifuza kuva muri Wasafi yacibwa amafaranga atari munsi ya miliyoni $4.5.

Sponsored Ad

Diamond Platnumz umuyobozi mukuru wa Wasafi Records yatangaje ko umuhanzikazi Zuchu azacibwa akayabo mu gihe yatusha akifuza gutandukana n’iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi.

Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yasubizaga umufana agira ati “ Aramutse abigerageje ntabwo twamuca munsi ya miliyoni $4.5.

Ibi Diamond abitangaje mu gihe bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’uyu muhanzikazi abereye umuyobozi.

Ni mu gihe kandi Babu Tale umwe mu bayobozi ba Wasafi Records aherutse gutangaza ko bashobora gusinyisha abahanzi babiri bashya muri iyi label imaze gutakaza abarimo Rayvanny , Harmonize , na Rich Mavoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa