Diamond yatangaje impamvu y’ihagarikwa ry’ibitaramo yari afite muri Canada
Yanditswe: Monday 22, Aug 2022
Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje impamvu y’ihagarikwa ry’ibitaramo yari afite muri Canada avuga ko harimo kuba nta byangombwa by’inzira yari yabonye.
Ni ibitaramo yagombaga gukorera muri Canada kuwa 20 na 21 Kanama 2022 ariko bihagarikwa kubera kubura ibyangombwa nkuko yabitangaje.
Diamond yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yihanganishije abafana be bari bamutegereje muri ibyo bitaramo avuga ko kubera impamvu za VISA zitabonekeye igihe ndetse n’ibindi adafitiye uburenganzira aribyo byatumye ibi bitaramo bihagarikwa.
Ati"Kubera VISA n’izindi mpamvu ndafitiye ububasha ntabwo ndi bubashe kugaragara mu bitaramo byari biteganyijwe kuwa 20 na 21 Kanama 2022 mu mujyi wa Toronto na Ottawa".
Diamond yakomeje yihanganisha abafana be ndetse abizeza ko mu minsi iri imbere araza kubatangariza andi matariki mashya azasubukuriraho ibyo bitaramo.
Yagize ati"Nshiye bugufi nihanganishije abafana banjye muri Canada kandi ndabasezeranya ko mu minsi iri imbere nzabatangariza amatariki mashya y’ibi bitaramo byasubitswe".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *