skol
fortebet

Diamond yatangaje ko atakiri mu rukundo na Zuchu

Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze muri rusange Diamond Platnumuz yahamije ko atagikundana na Zuchu asanzwe anabereye umuyobozi mu muziki.

Sponsored Ad

Diamond ubwo yatangazaga ko yatandukanye na Zuchu, yavuze ko ubu afata Zuchu nka mushiki we undi na we agiye kumufata nka musaza we.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yanditse agira ati "Njye na Zuhura, turashaka kubamenyesha ko kuri ubu turi abavandimwe (Mushiki na Musaza) tudakundana nk’uko byari bimeze mbere cyangwa uko abantu babitekerezaga.”

Diamond na Zuchu bari bamaze igihe bagaragarizanya urukundo binyuze mu butumwa butandukanye banyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize ubwo bamwe mu batuye Isi bizihizaga umunsi wa St Valentin, Diamond yoherereje uyu muhanzikazi impano n’ibaruwa yandikishije ikaramu yuzuye amagambo y’urukundo.

Ku wa 18 Gashyantare 2023 Zuchu aherutse kwiyama abamushyira mu nkuru z’urukundo rwe na Diamond Platnumz avuga ko abu ari wenyine nta mukunzi afite.

Aba bombi batandukanye nyuma y’aho mu byari bimaze iminsi bivugwa ko bashobora kuba bafite ubukwe dore ko abo mu muryango wa Diamond bari bamaze iminsi bamwita umukazana wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa