Diamond yazirikanye indirimbo yakoranye na The Ben mu bitaramo yakoreye Bwongereza
Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yazirikanye indirimbo ‘Why’ yakoranye n’umuhanzi nyarwanda The Ben, ayiririmba ari kumwe n’abafana be mu buryo bwuje amarangamutima, mu gitaramo yakoreye muri Manchester Academy mu Bwongereza, ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025.
Iki gitaramo cyari igice cya gatatu cy’uru rugendo ruri guhuza Diamond n’abafana be bo mu Bwongereza, nyuma y’ibindi bibiri byari bibaye i Birmingham ndetse no kuri Royal Albert Hall i London ku wa 13 Kamena.
Iki giheruka i London cyari cyitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo Tiwa Savage, Patoranking na Flavour, ndetse cyitabirwa n’imbaga y’abafana buzuye inyubako, bifuza kureba Diamond mu buryo bwa live.
Mu gitaramo cyo kuri Manchester Academy, Diamond yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka Zuwena, Jeje, Number One na Yatapita, ariko by’umwihariko yagaragaje ko atigeze yibagirwa ubufatanye bwe na The Ben, ubwo yahitamo kuririmba indirimbo yabo “Why”, yakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo.
Iyo ndirimbo, nk’uko byemezwa n’abari aho, yatumye abafana benshi bafatanya na Diamond kuyiririmba ijambo ku rindi, byongera kugaragaza uburemere bw’uyu murage w’ubuhanzi bw’abahanzi bombi.
Amashusho y’iki gitaramo yakwirakwijwe cyane kuri YouTube na TikTok, agaragaza uburyo abafana bari bishimye, baririmbana na Diamond, banasakaza ibihe by’akataraboneka baboneye muri iki gitaramo.
Abahanzi nka Tiwa Savage na Patoranking, bari bamushyigikiye i London, bongeye kwifatanya nawe no muri Manchester, bituma igitaramo kirushaho gususurutsa abantu.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa JamBase, Diamond arasoza uru rugendo rw’ibitaramo byo mu Bwongereza kuri SWG3 i Glasgow ku wa 15 Kamena 2025, mbere yo gukomereza mu bindi bihugu by’i Burayi. Ni urugendo rugamije kwagura imbibi z’umuziki we, akorana n’abandi bahanzi bakomeye, kandi akabikora mu buryo bw’umwimerere (live music).
Indirimbo “Why” yabaye intangiriro y’ubushuti bwa The Ben na Diamond, ndetse amakuru yizewe yemeza ko bari kwitegura gushyira hanze indirimbo ya kabiri bahuriyeho, izashimangira ubufatanye bwabo mu rugendo mpuzamahanga rwa muzika.
Diamond akomeje kwiyubakira izina rikomeye ku ruhando rw’umuziki mpuzamahanga, abikesha imbaraga ashyira mu bitaramo, ubufatanye n’abandi bahanzi n’uburyo ahuza umuco wa Afurika n’umuziki w’isi yose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *