skol
fortebet

Diane yasubije impamvu yatandukanye na Platini biteguraga kurushinga

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa muri Rurashonga yateruye agira ati ‘urukundo burya ni nka bombo isaza ishonga, urukundo burya ni nk’isabune isaza ishonga’, yahanze afite ishingiro kuko akaryoshye ntigahora mu itama!
Urukundo rw’iki gihe rusaza rushonga ndetse Kitoko yabihamije agira ati ‘Urukundo ruryoha rugitangira, mu minsi mike rukagenda rurangira.’
Diane wari umaze imyaka igera kuri itatau ari mu rukundo yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Platini Nemeye umwe mu basore bagize itsinda rya (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa muri Rurashonga yateruye agira ati ‘urukundo burya ni nka bombo isaza ishonga, urukundo burya ni nk’isabune isaza ishonga’, yahanze afite ishingiro kuko akaryoshye ntigahora mu itama!

Urukundo rw’iki gihe rusaza rushonga ndetse Kitoko yabihamije agira ati ‘Urukundo ruryoha rugitangira, mu minsi mike rukagenda rurangira.’

Diane wari umaze imyaka igera kuri itatau ari mu rukundo yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Platini Nemeye umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

Diane yamaze gusimbuza Platini

Kuva mu 2013 kugeza 2016 aba bombi babaga mu rukundo rudashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru. Itandukana rya Diane na Platini yabaye inkuru yo kwandika no kuvuga mu b’itangazamakuru binazamura umubare munini w’abasomyi, buri wese yifuza kumenya ukuri.

Inkundo z’I Kigali, Bucece, uzazahe uronke: Inkuru mpamo ku rukundo rwa Diane na Platini isenderezwa n’inganzo iterura mu itsinda rya Dream Boys:

Iyi foto yafatiwe mu bukwe bwa Knowless na Clement ubwo aba bombi babwirwaga ko aribo basigiwe igifunguzo

Inkuru yabaye kimomo ko aba bombi batandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017. Nyamara amakuru agera ku Ikinyamakuru Umuryango.rw avuga ko aba bombi hashize ukwezi kumwe batandukanye kuburyo buri wese yamaze kubyakira ko atagikunda n’undi.

Diane wa mbere uhereye i Buryo ari kumwe n’inshuti ze bashyigikiye Dream Boys i Gicumbi

Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Byakugora kongera kubona amafoto ya Diane na Platini ku rukuta rwa Instagram, buri wese yahisemo kwiyibagiza mugenzi we asiba buri foto yose yari afitho.

Fiston wegukanye Diane.....

Diane wamaze gusimbuza Platini , umusore witwa Rutayisire Fiston ari gushyira amafoto atandukanye ku rukuta rwa instagram agaragaza ko yishimiye kuba ari mu rukundo nawe. Nyuma yo kumva iyi nkuru benshi bibaje impamvu Diane yabenze Platini mu gihe biteguraga gukora ubukwe mu 2018.

Mu ijambo risobanuye byinshi, Uyu mukobwa yanditse avuga ko yishimiye kuba aho ari ubu. Mu butumwa yashyize kuri instagram mu minota micyes ishize agaragaje ko ubu aribwo yishimye kuba ari mu rukundo n’undi musore utari Platini.

Yagize ati ’’Kuko nishimiye kuba aho ndi ubu..Uyu niwe byishimo byanjye".. Ikipe ya Rutayisire na Diane." Rutayisire Fiston uri mu rukundo na Diane yahise yandika kuri iyo foto umukunzi we yari ashyizeho. Ni ifoto igaragaza uyu musore yambaye ikote ry’umukara ryiza cyane, aseka cyane ndetse yambaye n’amataratara.

Fiston uteye Gapapu Platini, ati " Usobanuye byinshi kuri njye mu buzima bwanjye...Uri uwanjye, ndagukunda birenze uko ubyumva."

Umwe mu nshuti za Diane yanditse kuri iyo foto abwira Diane ko yahisemo neza cyane. yagize ati ’Uyu mujama cyakora ameze neza ntiwisondetse." Diane yahise amushimira ’urakoze cyane mukuru wanjye.’

Amakuru agera Umuryango.rw avuga ko ubukwe bwaba bombi bwari buteganyijwe kuba mu 2018. Zimwe mu nshuti za Platini zivuga ko impamvu ubukwe bwatinze ariko Diane yari akiri mu mashuli kandi ko gahunda bari bafitanye bagomba gukora ubukwe ari uko Diane asoje amashuli.

Andi makuru akavuga ko Platini yaje kuvumbura ko umukunzi we Diane amutendeka akaba anamuca inyuma, bigatuma bahita bashwana burundu.

’Uzahahe uronke’ indirimbo ;Dream Boys’ baherutse gushyira hanze mu mwaka ushize ngo yaba ishingiye kuri Diane kuko aribwo Platini yari amenye amakuru y’uko umukunzi we atakimwitaye cyane.

Itsinda rya Dream Boys rigizwe na Nemeye Platini ndetse na mugenzi we Mujyanama Claude bakunda kwita TMC, rifite indirimbo yitwa "Inkundo z’i Kigali" aho baba basobanura ko kubona urukundo ruzima bisigaye bigoye, kandi ko akenshi rushyuha ariko ntirurambe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa