skol

Diddy agiye gukanirwa urumukwiye

Yanditswe: Tuesday 01, Jul 2025

featured-image

Inteko Iburanisha mu rubanza rwa Diddy yatangiye gusesengura ubuhamya n’ibindi bimenyetso bishinja n’ibishinjura uyu muraperi, kugira ngo ifate umwanzuro ku bihano akwiriye guhabwa.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, nyuma yaho umucamanza Arun Subramanian, asoje urubanza rw’uyu muraperi ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize tariki 27 Kamena 2025.

Rwamaze ibyumweru birindwi, aho ubushinjacyaha bwagaragaje abatangabuhamya 34 kugira ngo bagaragaze ibimenyetso bushingiraho bushinja Diddy w’imyaka 55 ibyaha aregwa.

Abagize Inteko Iburanisha barimo gusuzuma ibyaha bitanu bikomeye birimo uruhare mu mugambi w’ibyaha by’ubugizi bwa nabi, ibyaha bibiri by’icuruzwa ry’abantu mu kubakoresha imibonano mpuzabitsina n’ibyaha bibiri bijyanye no gutwara abantu hagamijwe ubusambanyi.

Mu gihe Diddy yahamwa n’icyaha kimwe kijyanye n’umugambi w’icyaha cy’ubugizi bwa nabi cyangwa icuruzwa ry’abantu, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Inteko Iburanisha yahabwaga ububasha bwo kuzafata umwanzuro ku rubanza rwa Diddy, uyu muraperi yagaragaye mu rukiko imbere, asenga ari kumwe n’abagize umuryango we.

Mu bimenyetso Inteko Iburanisha izasuzuma harimo ubutumwa bugufi, amafoto n’amashusho; harimo n’amashusho agaragaza ibirori byiswe “freak-off” aho Cassie Ventura wakundanye n’uyu muraperi yatanze ubuhamya ko haberagamo imibonano mpuzabitsina ku gahato, abantu basinze bikabije abandi banyweye ibiyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru.

Hari n’amashusho ya ‘camera’ z’umutekano yo mu 2016 agaragaza Diddy akubita Ventura mu cyumba cya hoteli i Los Angeles.

Mu rubanza, ubushinjacyaha bwagaragaje Diddy nk’umuntu ukomeye wagiye ategura ibikorwa by’inzaduka bikomeye mu gihe cy’imyaka 20, byaberagamo imibonano mpuzabitsina akenshi yakorwaga ku gahato.

Abatangabuhamya baviriye imuzi urukiko ibijyanye n’ihohoterwa, iterabwoba, itangwa ry’ibiyobyabwenge, ibirori by’imibonano mpuzabitsina yakorwaga ku gahato n’ibindi bikorwa bibi birimo gutwika, gushimuta abantu, kubangamira abatangabuhamya no gutanga ruswa hifashishijwe abakozi ba Diddy.

Ku rundi ruhande, abunganira Combs bavuze ko ibyo bikorwa byabaye ku bwumvikane bw’impande zombi, bikaba ari ibijyanye n’imibereho y’abantu bakora imibonano mpuzabitsina barenze umwe (swingers’ lifestyle).

Nta batangabuhamya bagaragarijwe urukiko ku ruhande rw’uregwa, ndetse na Diddy ubwe ntiyigeze afata ijambo ngo yiregure.

Abamwunganira bagarutse ku kuba hari abagore bamwe bemeye amafaranga y’amasezerano y’ubwumvikane, basaba urukiko kwibaza impamvu nyazo zishobora kuba zarabiteye. Banashimangiye ko ubuhamya bw’amarangamutima atari bwo bwonyine bugaragaza ko habayeho igitutu cyangwa uburiganya.

Inteko Iburanisha izafata umwanzuro ku birego bishinjwa Diddy igizwe n’abagabo umunani n’abagore bane.

Yatangiye gusuzuma ibimenyetso, nyuma yo guhabwa amabwiriza y’amategeko n’umucamanza Arun Subramanian, harimo no kubibutsa ko kugira ngo umuntu ahamwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu hagomba kugaragazwa ko habayeho igitutu cyangwa igitugu.

Ubu icyemezo cy’uru rubanza ruri gukurikirwa n’Isi yose kiri mu maboko y’iyo Nteko Iburanisha. Icyo cyemezo kizagira ingaruka ku izina rya Diddy nk’umuhanzi ukomeye no ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arwanya icuruzwa ry’abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa