Diddy ari guhabwa amasomo azamufasha guhindura imyitwarire
Yanditswe: Tuesday 15, Jul 2025
Umuraperi w’umunyamerika Sean "Diddy" Combs ari kwitabira gahunda zizamufasha guhindura imyitwarire no kwisubiraho mu gihe akiri mu buroko, ategereje gukatirwa.
TMZ yatangaje ko amakuru ya hafi yakuye mu bantu ba Diddy, agaragaza ko uyu muraperi yitabiriye gahunda yiswe ‘STOP Program’, igamije guhugura imfungwa ku bijyanye no kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, ihohotera ryo mu ngo n’ihohotera ryo mu rukundo.
Uretse ibyo, Diddy ari no mu ivuriro ryihariye rya Dr. Harry K. Wexler rigenewe gufasha abahuye n’ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse ubu ari no mu biganiro bya buri gihe by’ihugurwa n’ubujyanama (therapy).
Bamwe mu bamwegereye bavuga ko uyu muhanzi ashaka kwikura ku rwego yari agezeho no gutangira urugendo rushya rwo kwisubiraho — umwe mu batanze amakuru yavuze ko ari “inzira ye yo kugana ubugingo bushya no gusezerera ibihe by’umwijima.”
Gusa nubwo hari abemera ko ashobora kuba abikora abikuye ku mutima, hari n’ababona ko bishobora kuba ari uburyo bwo kureshya urukiko mbere y’itangazwa ry’igihano.
Ubwo uyu mugabo yaburanaga muri Gicurasi 2025 kugeza muri Kamena, bimwe mu byagarutsweho cyane mu rubanza rwe harimo ihohotera yakoreye Cassie n’abandi bagore ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge nka ‘Molly’.
Bivugwa ko Diddy ngo yari yaratangiye gahunda yo kuvurwa ibiyobyabwenge mbere y’uko atabwa muri yombi mu mwaka ushize, akaba yarakomeje kuyitabira kugeza n’ubu.
Nubwo yatsinze ku byaha bikomeye byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’icuruzwa ry’abantu rishingiye ku gitsina, urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri byoroheje bifitanye isano n’uburaya. Abashinjacyaha basabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka ine, ariko umwanzuro uzafatwa n’umucamanza Arun Subramanian ku wa 3 Ukwakira 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *